Rayon Sports y’Abagabo yongeye kugira Umutoza Wungirije nyuma y’igihe idafite umutoza wungirije umutoza mukuru, aho Rwaka Claude wari usanzwe atoza ikipe y’abagore yagizwe umwungiriza wa Robertinho. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kugorwa no kubona umusaruro mwiza mu mikino ya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro bakaba babonaga mugihe badafite umutoza wunganira Robertinho byazabagora bitewe nigitutu kibariho murugamaba rwo kwegukana ibikombe byuyu mwaka.
Rayon Sports yari imaze iminsi nta mutoza wungirije nyuma y’uko Umunya-Tunisia, Quanane Sellami, yasezeye mu ntangiriro za Werurwe 2025 kubera ko impande zombi zitumvikanye ku masezerano ye ko ngo Rayon Sport ntago yubahirizaga ibikubiye mu masezerano ye. Nyuma yo kubura uyu mutoza, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bugiye gukemura ikibazo mu maguru mashya, aho mu bakandida bari bategerejwe harimo Umunya-Brésil Wagner do Nascimento Silva. Gusa, ibiganiro ntibyigeze bitanga umusaruro batigize bumvikana ngo aze muri iyi kipe, bituma hakorwa andi mahitamo yo gushaka undi mutoza birangira bahisemo Cloude Rwaka watozaga Rayon Sport y’abagore.
Kubera gutakaza amanota no kudatanga umusaruro ushimishije, Rayon Sports yahisemo kuzamura Rwaka Claude kugira ngo afatanye na Robertinho mu gufasha iyi kipe kongera kwitwara neza no kwegukana ibikombe byose bari gukinira. Ibiganiro hagati ya Rwaka n’ubuyobozi bwa Rayon Sports byabaye ku wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe 2025, aho bemeranyijwe ko atangira akazi ku wa Kabiri, agahita yerekwa ikipe mu myitozo yo ku mugoroba kuwa Kabiri,ibi byabaye nyuma y’uko uno mutoza yaherutse gusezera kubera ikibazo cyo kudahembwa gusa ubuyobozi bwa Rayon Sport bukara bubikemuye akagaruka mu nshingano.
Rwaka Claude si mushya muri Rayon Sports kuko yari asanzwe atoza ikipe y’abagore, aho yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2024/25 ndetse n’Igikombe cy’Intwari. Uretse ibi bikombe, yanayigejeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Ibi nibyo byashingiweho ubuyobozi bwa Rayon Sports bumwizera cyane, bikaba kandi ari inshuro ya kabiri agizwe Umutoza Wungirije w’iyi kipe. Mu mwaka wa 2022/23, Rwaka yari yungirije Haringingo Francis, aho bafatanyije kwegukana Igikombe cy’Amahoro ariko biza kurangira badakomezanyije kubera ko bahise bazana abatoza babanyamahanga.
Iyi kipe ya Rayon Sport iracyari ku mwanya wa mbere muri Shampiyona, aho ifite amanota 46. Umukino wayo utaha uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, aho izakirwa na Marine FC mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona,ntakosa iyi kipe yemerewe kongera gukora.
Rayon Sports iri kwitegura iyi mikino idafite intego nkeya, kuko igifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro. Rwaka Claude azaba afite inshingano zo gufasha Robertinho kunoza imikinire y’ikipe no kwemeza abafana bayo ko bagifite imbaraga zo kugera ku ntego zabo nyuma yo Gutsindwa na Mukura VS.
Ese kuzamurwa kwa Rwaka Claude bizaha Rayon Sports imbaraga nshya? Ibyo bizagaragara mu mikino iri imbere.

Rwaka Claude watozaga Rayon Sport y’abagore yagizwe Umutoza Wungirije wa Rayon Sports y’Abagabo

Quanane Sellami yavuye muri Rayon Sports muri Werurwe kubera ko ikipe itubahirizaga ibikubiye mumasezerano ye.