Rwanda Premier League ihagarariwe na Mudaheranwa Youssouf Hadji na FERWAFA ihagarariwe na Shema Ngoga Fabrice basinye amabwiriza azagenda Rwanda Premier League.
N’amabwiriza yasinywe kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nzeri 2025 ,Muri ayo mabwiriza harimo ko abanyamahanga 8 bemewe mu mukino wa shampiyona.
Harimo kandi ko ububasha FERWAFA yari ifite bwo gutanga uburenganzira bwo kugurisha amatike ku bibuga buzajya butangwa na Rwanda Premier League.
Uru rwego ni rwego ruzajya rugena ibiciro by’amatike, aho nta tike ya make igomba kurenga 5000 FRW itabiherewe uburenganzira kimwe no kwinjiriza ubuntu.
Iyo ikipe ishatse kwinjiriza ubuntu ibisaba mbere y’icyumweru ikanishyura 500,000 FRW.
Nubwo Shema aheruka gutangaza ko ikipe izatwara igikombe izahembwa miliyoni 80 FRW muri aya mabwiriza, ingingo ya 32 ivuga ko ibihembo bigenerwa amakipe bigenwa na RPL hagendewe ku mafaranga uru rwego rwinjije.
Amafaranga Shema yemeye ahari ko impamvu batashyizemo imibare ari uko hashobora kuboneka abandi baterankunga kandi ayabonetse bayagabanya abamyamuryango.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yabwiye abasifuzi ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibyo bahabwa, agahimbazamusyi babona kagiye kwikuba inshuro zirenga ebyiri kandi bagakomeza gufashwa mu myitozo yabo ya buri munsi ibafasha gukomeza kuzamura urwego.
Bivugwa ko kuri ubu abasifuzi bazajya babona ibihumbi 100 Frw kuri buri mukino basifuye



