Rwanda Primier League: Ikipe ya Police FC yatangiye neza umwaka w’imikino itsinda ikipe ya Rutsiro ibitego 2-1

Ikipe ya Police FC yatangiye umwaka w’imikino wa 2025/2026 yitwara neza imbere y’ikipe ya Rutsiro mu mukino w’umunsi wa wa mbere wa shampiyona wabere kuri KKigali Pele Stadium.

K’umunsi e’jo hashize tariki ya 12 Nzeri 2025 nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yatangiraga aho mu mukino wabimuriye indi yose aruwo ikipe ya Gorilla FC yatsindaga ikipe ya AS Muhanga ibitego 2-0.

kuri uyu wa gatandatu nabwo hakinywaga indi mikino igiye itandukanye nk’aho ikipe ya Police FC nyuma y’imyaka myinshi itabona insinzi k’umukino w’umunsi wa mbere dore ko hari hashize imyaka 4 yose badatsinda k’umukino wa mbere, kuri iyi nshuro yabashije kuba itangira umwaka w’imikino neza ibona amanota atu nyuma youtsinda Rutsiro FC ibitego 2-1.

Ibitego byosse bya Police byatsinze na Byiringiro Lague k’umunota wa 20 ndetse no k’umunota wa 79 kuri Penalite, igitego cy’impozamarira cya Rutsiro cyabonetse k’umunota wa 81 Ishoti rya Moussa Mumbele Jeremie ryakubise igiti cy’izamu, umupira ugarutse uhura n’umunyezamu wa Police FC Niyongira ujya mu izamu.

Byiringiro Lague wonjyeye kwigaragaza cyane nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino yari yitwaye nabi muri uyu mwaka byatangiye muri Pre-season ubona ko arumwe mu basore bazatanga akazi hano muri Shampiyona y’U Rwanda .

Byiringiro Lague niwe watsindiye Police FC ibitego 2 byose batsinze

Byiringiro Lague Ashobora kuzatanga akazi gakomeye muri uyu mwaka w’imikino

Police FC yatangiye neza ibona amanota atatu yose nyuma yo gutsinda Rutsiro ibitego 2-1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends