Ikipe ya Rayon Sport yatangiye neza umwaka mushya w’imikino wa 2025/2026 nyuma yo kwitwara neza igatsinda ikipe ya Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino utari woroshye w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2025 nibwo hari hategerejwe umukino ukomeye wa shampiyona aho ikipe ya Kiyovu Sport yari yakiriye ikipe ya Rayon Sport kuri Kigali Pele Stadium, wari umukino ukomeye cyane warutegerejwe n’abantu benshi doreko hari hashize imyaka milongo 40 aya makipe yombi adahurira k’umukino ufungura shampiyona.
N’umukino wari witabiriwe n’abafana benshi cyane watangiye ku isaha ya 18h30, n’umukino watangiye ubona ko amakipe yombi arimo kujyenda yigana, ikipe ya Ryon Sport yageragezaga kucyina ariko Kiyovu Sport igahita ibaka umupira nayo ikajyenda igerageza gusatira izamu ryari ririnzwe na Paveli Nzira wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gutandukana na APR FC.
N’umukino ikipe ya ya Rayon Sport yahabwagampo amahirwe n’ubundi dore ko ikipe ya Kiyovu n’ubwo yakuriweho ibihano byo kutagura abafana ntago arikipe yigeze igaragara ku isoko ry’abakinnyi cyane ndetse nta n’imikino ya gicuti yo kwitegura umwaka mushya w’imikino yigeze ikina, gusa abasore barimo Hamisi Cedric ndetse na Rwabuhihi nibamwe mubo yinjije nyuma yo konjyera kwemerwa kugura abakinnyi.
Rayon Sport yafunguye amazamu k’umunota 42 bkugitego cyiza cyatsinzwe na Ndikumana Asman n’umutwe k’umupira waruhinduwe imbere y’izamu na Tambwe Gloire, ninako igice cya mbere cyarangiye iyoboye n’igice cya mbere n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri cyatangiye n’undi ikipe ya Rayon Sport aryo yiharira umupira ,Habimana Yves na Niyonzima Olivier ‘Seif’ bahaye umwanya Bigirimana Abedi na Adama Bagayogo ku ruhande rwa Rayon Sports. n’ubindi k’umupira waruvuye muri Koroneli Ndikumana Asman ukomeje kwigarurira imitima y’aba Rayon yashyizemo igitego cya kabiri aba atsindiye Rayon Sport ibitego 4 mu mikino ibiri amazekuyicyinira.
Gikundiro yari yashyizeho agahimbazamusyi k’ibihumbi 130 Frw kuri buri mukino mugihe baba batsinze Kiyovu Sport.





















