Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Rwanda Primier League: Kiyovu Sport yatsinze Marine FC ikomeza urugendo rwo kwivana mu murongo utukura

Rwanda Primier League: Kiyovu Sport yatsinze Marine FC ikomeza urugendo rwo kwivana mu murongo utukura

Umukino wabimburiye Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho Kiyovu Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1, igakomeza urugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali pele stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025, aho Kiyovu Sports yari yakiriye Marines FC. Ikipe y’Urucaca yinjiye muri uyu mukino yizeye gukomeza umusaruro mwiza yari imaze iminsi igaragaza muri iyi mikino yo kwishyura, nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 19 ntago yirangayeho yakomerejeho itsinda.

Mu gice cya mbere, Marines FC ni yo yafunguye amazamu, ariko Kiyovu Sports ntiyacitse intege kuko yahise igaruka mu mukino maze ibona igitego cyo kwishyura. Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yakomeje kwihagararaho ashaka uburyo yabona igitego cya kabiri. Marines FC yatangiye igaragaza imbaraga ariko iza gukubitwa n’inkuba ku munota wa 80 ubwo umukinnyi wayo Ndombe Yingile yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri, ahita ahabwa umutuku, asiga ikipe ye isigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga bagomba guhangana.

Iyi kipe y’Ingabo z’Irwanira mumazi ntibyatinze kuyigiraho ingaruka kuko Kiyovu Sports yahiseibyaza  ayo mahirwe  ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Uwineza Rene. Iki gitego cyahise gihindura isura y’umukino, kuko Kiyovu Sports yakomeje kwihagararaho kugeza umukino urangira iyoboye n’ibitego 2-1.

Ntibyagarukiye aho kuko nyuma y’icyo gitego, habayeho impagarara ubwo Bigirimana Alifah wa Marines FC yakubitaga umusifuzi ingumi maze ahita ahabwa ikarita itukura, asiga Marines FC isigaye ari abakinnyi icyenda.

Iyi ntsinzi yahaye Kiyovu Sports amanota 18, iguma ku mwanya wa 15 mu gihe Marines FC ifite amanota 22 iri ku mwanya wa 13. Iri tsinda ry’amakipe ari mu murongo utukura ryatangiye gukaza umurego, kuko Kiyovu Sports ikomeje gushaka uko yasohoka mu myanya y’amakipe ashobora kumanuka.

Birasaba ko iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ikomeza gutsinda mu mikino itaha kugira ngo izabashe kuguma mu cyiciro cya mbere. Icyo ni cyo cyemezo gifatika gisigaye mu maboko yayo. gusa bisa naho naho nikomeza kuri uyu muvuduko ishobora kutazamanuka mu cyiciro cya 2.

Kiyovu Sport ikomeje kwitwara neza muri iy’iminsi yamaze kuzuza amanota 18

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *