Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Rwanda Primier League yashyize ahagaragara amatariki shampiyona y’icyiciro cya mbere mu m’umupira w’amaguru igomba kuztangiriraho.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu m’umupira w’amaguru hano Mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025/2026 izatangira ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, ikazasozwa ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.
Ibi Rwanda Primier League yabitangaje nyuma y’uko abantu bari bamaze iminsi bibaza igihe shampiyona izatangirira abenshi bari azi ko izatangira mu kwezi kwa cumi, gusa n’ubwo amatariki shampiyona izatangiriraho yamenyekannye nanubu ntago haramenyekana amatariki Super Cup izahuza APR FC na Rayon Sport izabera mu gihe hatabura n’ibyumweru bitatu ngo shampiyona itangire.
Igikombe kiruta ibindi Super Cup kigomba kuzakinywa mbere y’uko shampiyona itangira nk’uko amategeko abigenga bivuze ko mu by’umweru bitatu biri imbere tugomba kuzabo APR FC na Rayon Sport zikina umukino wa Super Cup.

