Urwego rw’igihugu rw’Ubushinjacyaha Rib yatangaje ko ibyaha bisanzwe bizwi nko kwiba byari byugarije igihugu, Rib ivugako mu mwaka wa 2024 byagabanutse cyane, kuko biza ku mwanya wa mbere mu byaha icumi bya mbere byakorewe amadosiye yashyikirije ubushinjacyaha.
Rib igaragaza ko uno mwaka bakoze ibishoboka byose kugirango bakumire ibyaha, yagaraje cyane ko ibyaha byari bikabije cyane mu mwaka wa 2023 byagabanutse kurushaho, kandi ko bakoze cyane, Rib yatangaje ko ibyaha byagabanutse 15% ugereranyije n’umwaka wa 2023, Rib ivuga ko uyu mwaka yakiriye amadosiye angana n’ibihumbi 78, ikayatunganya ikayashyikiriza ubushinja cyaha, ariko hakaba hari n’agitunganywa nibindi birego.
Rib yatanze urutonde rw’ibyaha 10 byiganje kurusha ibindi.
Umwaka ushije hakiriwe amadosiye angana 23.863 by’ubujura, aho byagabanutse ku kigero cyingana 8.4%, ugereranyije n’umwaka wari wabanje wo wari ufite ibirego bingana 31783. Gukubita no gukomeretsa 22186 nabyo byaragabanutse, 21817, bikaba byaragabanutse 4%, mu gihe gukoresha ibikangisho 5429, nabyo byagabanutseho gato,hafi 1%, kuko byarengaga gato 6000 mu mwaka wabanje,
Icyaha cy’ubuhemo 5120, gusambanya 4387, gukoresha ibiyobya bwenge 4234, guhoza ku nkeke 3372, Ubwambuzi bushukana 2679, kwangiza ikintu cyundi 2024 no kwangiza imyaka mu murima 1617.
Rib ivugako uko izi dosiye zose uko zingana, babashije gukora cyane kugirango babashe kugabanya no gukemura ibibazo byabaturage, kandi ivugako bazakomeza gukora cyane muruno mwaka turimo ya 2025.
