U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kwakira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA), mu nama yabereye muri Kigali kuva tariki 10 kugeza kuya 13 Ukuboza 2024. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye FIA n’umuyobozi wayo Mohammed Ben Sulayem ku icyizere bagiriye u Rwanda, ashimangira uruhare rw’ibikorwa by’iki shyirahamwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko rw’Abanyarwanda.
Mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yagarutse ku modoka ya “Cross Car” yakozwe n’abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic, avuga ko ari urugero rw’iterambere Afurika ishobora kugeraho. Yanashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bifasha umugabane gushyira imbere impano aho kuzohereza hanze. Kagame yasabye abitabiriye gusubira mu bihugu byabo bafite ishusho nyayo y’u Rwanda itandukanye n’inyoni mbi zikwirakwizwa mu itangazamakuru. Mohammed Ben Sulayem nawe yashimiye u Rwanda ku bufatanye, agaragaza ko ari ubwa mbere iyi nama yitabiriwe n’umukuru w’igihugu.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 120 ya FIA, habaye amarushanwa y’ubugeni yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, aho abanyabugeni batatu batsinze bagenewe ibihembo bitandukanye. Igihembo nyamukuru cyahawe Ishimwe Gad n’igihangano cye “Echoes of Engines and Drums”. Igihembo cya kabiri cyahawe Jean d’Amour Imanishimwe n’igihangano cye “Wheel in Living World”, mu gihe igihembo cya gatatu cyahawe Arielle Keza n’igihangano cye “Rwanda: Racing Towards Transformation”. Ibi bihangano byose bizasangizwaga isi yose nk’ibice bigize ubuhanzi burambye, bikazashyirwa mu nzu ndangamurage ya FIA iherereye i Paris mu Bufaransa, aho bizafasha kwerekana iterambere rya siporo n’umuco mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Ku wa 13 Ukuboza, mu nama yiswe “A Just Transition for Africa,” hafashwe ibyemezo bikomeye bijyanye no kugabanya ingaruka z’ibinyabiziga ku bidukikije. Hon. Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego za net zero, aho mu 2022 rwakuyeho imisoro ku modoka z’amashanyarazi, kandi guhera muri 2025 moto nshya zose zo gutwara abagenzi zigomba kuba zikoresha amashanyarazi. Byagaragajwe ko ibi bikorwa bifasha guteza imbere imirimo mishya no guteza imbere isoko ry’amodoka zikoresha amashanyarazi muri Afurika, hakoreshejwe ubufatanye hagati y’inzego za leta, abikorera, n’imiryango mpuzamahanga.
Si ibyo gusa kuko Steven Harvey, wari uherutse gusura u Rwanda mu minsi mike ishize, yongeye kugaragara muri ibi birori byo kwizihiza iyo isabukuru y’imyaka 120 . Harvey, uzwi cyane nk’umunyamakuru w’icyamamare, yifatanyije n’abandi bitabiriye iyi minsi mikuru yabereye i Kigali, agaragaza ibyishimo byo kongera gutemberera u Rwanda no kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi birori by’amateka
Abayobozi batandukanye barimo Irene Murerwa wa Rwanda Development Board na Zurab Pololikashvili wa UN Tourism, bagarutse ku buryo ubukerarugendo, harimo n’ubwa siporo, bushobora guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije. Murerwa yavuze ko u Rwanda rugomba gutera intambwe nto ariko ifatika, kandi rukagira icyerekezo gisobanutse.
Mohammed Ben Sulayem yasabye ko ibikorwa byo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha ingufu zisubira zikurikizwa muri Afurika, ashimangira ko FIA igira uruhare mu guhanga ibisubizo birambye. Yavuze ko Afurika ishobora kuba icyitegererezo mu ngufu zisubira.
Leave a Reply