Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Saad Lamjarred na Rema bihariye isoko rya Youtube

Saad Lamjarred na Rema bihariye isoko rya Youtube

Umuhanzi w’umunya Morocco Saad Lamjared na Rema wo muri Nigeria bihariye isoko rya Youtube mu banyafurika kubera indirimbo zabo zirimo Calm down n’izindi.

Ku rutonde rushyirwa hanze n’urubuga rwa youtube mu mibare umuhanzi w’umunya Nigeria Rema na Lamjarred wo muri maroke bari mu bafite imibare yo hejuru y’abafunguye ibihangano byabo ku rubuga rwa youtube mu kwezi kumwe.

Ni imibare ikorwa hashingiwe ku bantu bose baba baragerageje gufungura ibihangano byose muri rusange by’abahanzi bigashyirwa ku giteranyo hatitawe ku gihe ibyo bihangano byashyiriwe hanze.

Urutonde rwose ruhagaze mu buryo bukurikira

  • Rema umuhanzi muto uri mu bakunzwe cyane muri afurika no hanze yayo ari ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde aho ibihangano bye byarebwe inshuro Miliyoni 391.
  • Saad Lamjarred wo muri Morocco ibihangano bye ku giteranyo cy’ababirebye mu kwezi bagera kuri Miliyoni 187.
  • Balti ari ku mwanya wa gatatu ku inshuro zirenga gato Miliyoni 136 ibihangano bye byafunguwe.
  • Ckay umunya Nigeria wakunzwe mu ndirimbo nka Nwantiti ari ku mwanya wa kane aho we yarebwe n’abantu Miliyoni 133.
  • Sherine ibihangano bye byarebwe inshuro Miliyoni 95.
  • Tyla ni Umuhanzikazi w’umunya afurika y’epfo we yarebwe inshuro Miliyoni 89.9.
  • Cheb Khaled yarebwe inshuro Miliyoni 75.8.
  • Amr Diab kuri Miliyoni 65.5
  • Moliy kuri Miliyoni 45.3
  • Davido kuri Miliyoni 38

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *