Saint valantine yashyushye: dore ibyamamare byizihije uyu munsi n’abakunzi babo

Kuri uyu muns,kuwa 14 Gashyantare 2024 ibyamamare byinshi byizihije umunsi w’abakundana bari kumwe n’abo bakundana.

Ubusanzwe, ku isi tariki ya 14 y’ukwezi kwa Gashyantare buri mwaka abatuye isi bizihiza umunsi w’abakundana uhuza abafite abakunzi mu kwishimira urukundo rwabo.

Kuri iyi nshuro muri uyu mwaka wa 2025, abazwi mu myidagaduro y’u Rwanda bagaragaje urukundo bakunda abakunzi babo kuri uyu munsi wa saint valantine muburyo butandukanye burimo guhabwa impano no kubwirana amagambo meza.

Bamwe mu byamamare bagize icyo bakorera ababo Kuri uyu munsi harimo nk’umusobanuzi wa filime Junior Giti, umukinnyi wa filime kimenyi Tito n’umukunzi we Judy uwera nawe bahuje umwuga wo gukina filime.

Mu gicamunsi cyo Kuri uyu wa Gatanu, niho umushoramari mu bijyanye n’imyidagaduro usanzwe areberera inyungu ku muhanzi Chriss Eazy, bugingo bony uzwi nka Giti akoresheje ifoto Ari kumwe n’umufasha we angel muhoza yifuriza umugore we ati umunsi mwiza w’abakundana kuri wowe, Junior Giti na angel bari mu bakunzwe cyane kubera udushya bahorana.

Mu magambo yuzuye imitoma kimenyi Tito yifashishije imvugo igira iti, Wowe kongera ho njye bitanga urukundo, arenzaho amagambo agira ati umunsi mwiza w’abakundana Rukundo.

Umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru, Christiano Ronaldo nawe yafashe umwanya ashyira hanze ifoto ku rubuga rwa Instagram ye Ari kumwe n’umufasha we ati valantine wanjye wenyine, iteka arenzaho emoji y’urukundo.

Niba nawe haricyo umukunzi wawe yagukoreye Kuri uyu munsi Ni ibyagaciro, tjptrends natwe tuti, umunsi mwiza Kuri mwe mukundana.

junior Giti yifurije Umugore we umunsi mwiza w’abakundana

Kimenyi tito yunze mu rya bagenzi be nawe ahamya urwo akunda Judy kumunsi w’abakundana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends