Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwashyikirije Salman Khan intumwa z’u Buhinde nyuma yo gufatirwa mu gihugu kubera ibyaha akekwaho byakorewe muri icyo gihugu.
Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Bwana Siboyintore Jean Bosco, yagaragaje ko Salman Khan ashinjwa ibyaha by’iterabwoba byakorewe mu Buhinde, aho nyuma yo kubikora yaje guhungira mu Rwanda. Yavuze ko Guverinoma y’u Buhinde yamenyesheje u Rwanda ibyaha uwo mugabo akekwaho ndetse igasaba ko yoherezwa mu gihugu cyabo.
Salman Khan yafashwe ku wa 9 Nzeri 2024, icyo gikorwa cyahise kimenyeshwa Leta y’u Buhinde. Ku wa 29 Ukwakira 2024, u Buhinde bwoherereje u Rwanda ubusabe bwemewe ku wa 12 Ugushyingo 2024 na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta. Nubwo u Rwanda n’u Buhinde bidafitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, amategeko y’u Rwanda yemerera ibihugu guhana abanyabyaha mu buryo bw’ubwumvikane.
Bwana Siboyintore yasobanuye ko u Rwanda atari igihugu umuntu ahungiramo ngo ahishe ibyo yakoze mu bindi bihugu. Yagaragaje ko igihugu cyashyize imbere ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, iyezandonke, n’icuruzwa ry’abantu. Yongeyeho ko u Rwanda rushyigikira ibindi bihugu mu gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho ibyaha bikomeye, kimwe n’uko narwo rufite abanyabyaha bakidegembya mu bihugu bitandukanye, barimo n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku ruhande rw’u Buhinde, uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera yashimiye u Rwanda ku mikoranire myiza, agaragaza ko nubwo nta masezerano yihariye ibihugu bifitanye, umubano mwiza ushobora gutuma byemeranya gukora amasezerano yihariye mu gihe kiri imbere. Yavuze ko iterabwoba ari icyaha igihugu cye kidashobora kwihanganira, kimwe n’u Rwanda.
Imikorere y’u Rwanda mu guhangana n’abashakishwa ku rwego mpuzamahanga yatanze ishusho nziza ku ruhando mpuzamahanga, ikerekana uburyo igihugu cyiyemeje kurwanya ibyaha ku bufatanye n’amahanga.
Leave a Reply