Sepp Blatter na Michel Platini bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho  bya ruswa

Sepp Blatter na Michel Platini bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho  bya ruswa

Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, Urukiko Rudasanzwe rw’Ubujurire rw’Ubusuwisi rwagize abere uwahoze ari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter, ndetse n’uwari Perezida wa UEFA, Michel Platini, ku byaha bya ruswa bari bakurikiranyweho bakoze ubwo bari bari murizo nshingano.

Icyi cyemezo cyafashwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice urubanza rwa mbere rubaye, aho urukiko rwari rwabagize abere ubwo baburanaga muri 2023. Dosiye yaregwaga yashingiye ku kwishyurwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’Abasuwisi (angana hafi na miliyoni 2.21 z’amadolari y’Amerika) Platini yahawe na Blatter mu 2011. Ubushinjacyaha bwavugaga ko aya mafaranga yahawe Platini mu buryo butemewe, ariko Blatter na Platini bo bavuga ko ayo mafaranga yari ubwishyu bw’akazi Platini yakoze hagati ya 1998 na 2002 hashingiwe ku masezerano yo mu magambo ko nta nyandiko zigaragaza ayo masezerano ari nabyo byatumye bajyanwa mu nkiko.

Nyuma yo kugirwa umwere, Michel Platini yatangaje ko yishimiye cyane kuba yaragaruriwe icyubahiro cye nyuma y’imyaka icumi y’ibirego byamuhungabanyije ndetse bikanashyira icyasha ku izina rye mu mupira w’amaguru. Yagize ati: “Ndishimye cyane ko ubu ngiye kwizihiza iki cyemezo hamwe n’inshuti zanjye.” Ku rundi ruhande, Sepp Blatter na we yavuze ko anyuzwe, avuga ko iyi dosiye yamubereye nk’inkota ya Damocles mu myaka icumi ishize.

Nubwo bagizwe abere, ubushinjacyaha bw’Ubusuwisi bwatangaje ko bugitekereza ku kuba bwakongera kujuririra kuri icyi cyemezo. Ibi bivuze ko iyi dosiye ishobora gukomeza, bitewe n’icyemezo cy’ubushinjacyaha ni buramuka bujuriye icyi cyemezo.

Iri perereza ryagize ingaruka zikomeye ku buyobozi bwa FIFA na UEFA, kuko mu 2015 Platini na Blatter bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera ibi birego. Ibi byatumye habaho impinduka zikomeye mu miyoborere y’aya mashyirahamwe, bigira ingaruka ku mikorere yayo mu myaka yakurikiyeho kubera ko bari barahagaritswe mu nshingano. Nugutegeza tukareba ko ubushinjacyane butanga ubujurire kuri icyi cyemezo cyafatiwe aba bagabo tukareba uko bizagenda nyuma.

Uwahoze ari Perezida wa UEFA, Michel Platini

uwahoze ari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends