Sergeant Minani Gervais ari kuburanishwa ku byaha byo kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais, ukekwaho icyaha cyo kurasa abaturage batanu mu Murenge wa Karambi, Akagari ka Rushyarara, aho icyaha cyabereye.

Umushinjacyaha yagaragarije urukiko ko Sergeant Minani aregwa ibyaha birimo ubwicanyi ku bushake, gukoresha intwaro mu buryo butemewe, no kuzimiza intwaro ku bushake.

Mu kwiregura, Sergeant Minani yemeye icyaha ariko asaba imbabazi imiryango yahemukiye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Yavuze ko ibyo yakoze byaturutse ku ihohoterwa rikomeye yakorewe mu kabari, aho yatutswe ndetse akanakubitwa. Yashimangiye ko hari abari aho ibyabaye byatangiriye bakwiye kubazwa ku buryo bwimbitse ngo hamenyekane ukuri.

Nyamara, Umushinjacyaha yagaragaje ko nta mpamvu ikomeye yari gutuma Sergeant Minani afata icyemezo cyo kuva mu kabari, akambara impuzankano ya gisirikare, agasubirayo azanye imbunda maze akarasa abaturage. Yongeyeho ko uregwa yari afite ubushobozi bwo gukemura ikibazo mu buryo butarimo kwica, nk’uko amategeko abiteganya.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyaha aregwa byemezwa, bushingiye ku mateka y’imyitwarire mibi ya Sergeant Minani, aho kenshi yakatiwe ibihano bitandukanye birimo no gufungwa.

Bwasabye ko ahanishwa igihano cya burundu ku cyaha cyo kwica ku bushake, umwaka umwe ku cyaha cyo gukoresha intwaro nta ruhushya, n’imyaka itanu ku cyaha cyo kwangiza ibikoresho bya gisirikare. Hashingiwe ku itegeko rivuga ko iyo habaye impurirane z’ibyaha hatangwa igihano gisumba ibindi, ubushinjacyaha bwasabye ko ahanishwa igihano cya burundu.

Sergeant Minani yasabye urukiko gushyira mu gaciro rushingiye ku buhamya bw’abari aho icyaha cyabereye, yongera gusaba imbabazi ku bw’ibyabaye.

Urukiko rwanzuye ko icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Karambi, Akagari ka Rushyarara.

iburanishirizwa mu ruhame

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*