Umunya Uganda Sheilah Gashumba udakunda kurya indimi yanze kugendera mu bitekerezo bya bamwe mu bamaze iminsi binubira uburyo umuhanzi Diamond platnumz yazanywe muri Uganda yitandukanya n’abarimo Eddy kenzo.

Uyu munyamakuru kazi yagaragaje ko adahuza n’abatarishimiye imigendekere y’izanwa rya Diamond platnumz muri iki gihugu barimo n’umuhanzi ufite izina rinini muri Uganda ariwe Eddy kenzo wagaragaje ko atumva ukuntu ngo uyu munya Tanzania yazanywe muri Uganda ahenze ku kigero cyo kwishyurwa arenga Miliyoni hafi 700 z’amafaranga akoreshwa iwabo(Uganda).
Gashumba yavuze neza Diamond platnumz ahamya ko ari umuhanzi utoroshye kandi ufite byinshi asumbya abahanzi bo muri Uganda bityo ko bakwiye kumwigiraho aho kunenga ibyo yahawe kuko abikwiye.
Avuze ibi nyuma y’amagambo y’abantu biganjemo batandukanye biganjemo abo mumyidagaduro bamaze iminsi bavuga ko batanyuzwe n’ukuntu Diamond yaje muri iki gihugu afashwe mu buryo bw’amafaranga yishyuwe nyamara abandi banya Uganda bo bishyuwe amafaranga atageze no muri kimwe cya kabiri cye.

Sheila Gashumba ku batamuzi ni umwe mu bakobwa bazwi cyane muri Afurika cyane mu burasirazuba bwayo byumwihariko mu gisata cy’imyidagaduro aho akunda kumvikana agira inama rubanda mu buryo bw’imyumvire akaba n’umukobwa w’umuherwe Frank Gashumba uherutse gukora ubukwe n’ikizungerezi.
Igitaramo kiri gutera benshi kuvugaho cyane ni igitaramo umuhanzi Diamond platnumz aherutse gukorera muri Uganda yanahuriyemo n’umunyarwanda The ben baririmbanye bakanakirwa neza aho The ben yari yahaje ku cyifuzo cy’uyu mugenzi we banafitanye ibikorwa byinshi mu muziki ibikomeza ubushuti bwabo.

