Simba SC yo mu Igihugu cya Tanzania yahisemo kudakina umukino wari kuyihuza na Yanga SC, nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kubuzwa gukora imyitozo kuri Benjamin Mkapa Stadium aho bari gukinira na Yanga Africa.
Uyu mukino wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025, ukaba ari wo mukino wa ‘Kariakoo Derby’ uzwiho gukurura amarangamutima menshi muri shampiyona ya Tanzania siwatinya kuvuga ko ari wo mukino ukomeye usibye muri Tanzania ndetse no muri Africa y’uburasirazuba yose ni umukino uba uhanzwe amaso. Aya makipe abiri akunze guhatanira ibikombe kandi buri gihe imikino ibahuza iba irimo igitutu gikomeye.
Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga Shampiyona ya Tanzania, ikipe yakiriwe igira uburenganzira bwo gukorera imyitozo kuri stade izakinirwaho umukino umunsi umwe mbere y’uko uwo mukino uba. Simba SC yagerageje kugera kuri Benjamin Mkapa Stadium kugira ngo ikore imyitozo, ariko yasanze ubuyobozi bwa stade butayemerera kwinjira, busaba ko habanza kuboneka uruhushya ruturutse kuri komiseri w’umukino rubemerera kwinjira muri stade.
Ibi byakurikiwe n’ibindi bibazo ubwo komiseri w’umukino yari amaze kuhagera, kuko abashinzwe umutekano ba Yanga SC batangiye gusagarira imodoka zitwaye abakinnyi ba Simba SC, babuza ko zinjira muri stade. Iyi myitwarire yahise ituma Simba SC ifata umwanzuro ukomeye wo gusohora itangazo ritangaza ko itazakina uyu mukino.
Mu itangazo Simba SC yasohoye, yagize iti: “Simba ntabwo izakina umukino wari uteganyijwe mu buryo bwubahirije amategeko. Simba kandi isaba ko ababigizemo uruhare bose bakurikiranwa.”
Kugeza ubu, Yanga SC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 58, mu gihe Simba SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54. Izi kipe zombi zisanzwe zihangana bikomeye, akaba ariyo mpamvu uyu mukino wari witezwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Biracyategerejwe kureba uko ubuyobozi bwa Shampiyona ya Tanzania buzafata iki kibazo, niba uyu mukino uza gusubikwa cyangwa Simba SC izahanwa kubera ko yanze kuwukina gusa ikigara ko nuko simba ifite impamvu zo kudakina uyu mukino kuko amategeko arayirengera.

simba yangiwe ko yinjira muri stade ngo ikore imyitozo

Simba SC yanze gukina umukino wari kuyihuza na Yanga SC
