Sindida Big Stars kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wagatatu yageze i Kigali aho ije gukina na Rayon Sport mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.
Singida Big Stars yazanye abakinnyi 26 bayobowe na Kapiteni w’ikipe Khalid Aucho na Clatous Chama uherutse kuyihesha Igikombe cya CECAFA Kagame Cup.
Abandi bakinnyi ni Deus Kaseke, Elvis Rupia, Metacha Mata, Hussein Masalanga, Amas Obasogie, Kennedy Juma, Anthony Trabi, Mukrim Issa, Ande Koffi, Kelvin Kijili, Nickson Kibabage, Gadiel Michael, Morice Chukwu, Mohamed Damaro na Khalid Habib.
Umutoza Miguel Gamondi kandi yitwaje Idriss Diomande, Kwame Keyekeh, Marouf Tchakei, Clatous Chama, Rashid Saidi, Lamin Jarjou, Andrew Phiri, Daudi Mishamo, Horso Muaku na Aboubakari Muhajiri ukinira Ikipe y’Abatarengeje imyaka 20.
Umukino wa Rayon Sports na Singida Black Stars uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri, nyuma yawo amakipe yombi atangire kwitegura uwo kwishyura uzabera muri Tanzania, tariki ya 27 Nzeri 2025.






