Kuva imikino itangiye gukinirwa kuri Stade Amahoro, abarebaga televiziyo batangiye kubona amashusho adasanzwe aturuka “hejuru” y’ikibuga. Ibi ntibyari bisanzwe mu Rwanda. Iyi kamera, yitwa Spider Camera, igenda itambagira hejuru y’ikibuga ifashishijwe imigozi idahinduka (câbles), igatanga amashusho ya 4K meza cyane.
Spider Camera ifite ubushobozi bwo kwerekana buri gice cy’ikibuga uko giteye, ikagenda itambuka hejuru y’abakinnyi, igahindura imfuruka zose. Byatumye abafana ba ruhago barushaho gukurikirana umukino nk’aho bari mu kibuga imbere. Kugeza ubu, iyi kamera irakoreshwa cyane mu mikino ikomeye, nko mu marushanwa akomeye ya ruhago n’andi marushanwa ya siporo ku isi.
Uko Spider Camera ikora
Iyi kamera iba ifashijwe n’imigozi ine (câbles) iyifasha kugenda hejuru y’ikibuga. Hariho moteri (winches) zikurura cyangwa zikarekura iyo migozi, bigatuma kamera imanuka cyangwa izamuka, igenda iboneza aho ishaka hose. Iyo ikoresha ubuhanga bwa 4K, bituma amashusho aboneka ari meza cyane, yerekana n’ibintu bito cyane abakinnyi bakora.
Agaciro k’iyi kamera
Nk’uko bigaragara, iyi Spider Camera ifite ikoranabuhanga rihambaye. Ibiciro byayo biratandukanye ariko ikinyamakuru kimwe cyavuze ko ishobora kugura hagati ya 600$ na 1.200$ Iyo uyigereranyije n’izindi kamera zikomeye nka Sony F1, Panasonic Varicam, Red Epic (Dragon, Helium no Monstro), ARRI Alexa Mini, n’izindi, usanga Spider Camera idasanzwe kubera uburyo itanga amashusho yihariye hejuru y’ikibuga.
Spider Camera yakoreshejwe bwa mbere ahantu hakomeye nk’imikino ya NFL (American Football) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no mu marushanwa akomeye ya UEFA Champions League. Inakoreshwa kandi mu biganiro bihuza imikino itandukanye nko Rugby na Tennis. Impamvu nyamukuru ishyirwaho ni ukwerekana “angle” nshya, aho abafana bareba umukino nk’aho bari kumwe n’abakinnyi.
Igihe twabonye Spider Camera ishyirwa kuri Stade Amahoro, byari ukugira ngo imikino igezweho, nk’iyihuza amakipe akomeye ya shampiyona y’u Rwanda, irusheho kuba nziza ku barebye kuri televiziyo. Ibi bituma amashusho ashimisha abafana n’abakunzi ba ruhago, bityo bigateza imbere umupira w’amaguru no kumenyekanisha shampiyona y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo iyi kamera ifite ikiguzi kiri hejuru, ikomeje kuba ingenzi mu guhindura uburyo amashusho y’imikino yerekanywa. Bizafasha u Rwanda gukomeza kuba ku rwego mpuzamahanga, aho abafana n’abakinnyi bagenda bishimira ko ikoranabuhanga rikomeje kuzamuka. Rero, Spider Camera ifite uruhare rukomeye mu gutuma shampiyona y’u Rwanda iserukana isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.

Ifite agaciro kabarirwa hagati ya $600 na 1.200$

Nikimwe mibikoresho bihambaye mubijyanye no gufata amashusho

