Stade Amahoro ihatanye nizirimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid mugihembo cya stade nziza ku Isi

Stade Amahoro Ihereye Remera mumujyi wa Kigali nimwe muri stade mpuzamahanga zigezwe kurubu haba muri Africa ndetse, nyuma yo kuvugururwa no gutahwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2024, yashyizwe ku rutonde rwa stade 23 nziza ku Isi zihatanira igihembo cy’icyubahiro cya stade nziza  ya 2024 gitangwa na StadiumDB.com.

Tariki ya 1 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame, ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, hamwe n’abanyarwanda muri rusange, batashye ku mugaragaro Stade Amahoro nshya ivuguruye. Iyi stade yavuguruwe ku rwego rwo hejuru kugira ngo ihuze n’ibipimo mpuzamahanga bya FIFA na CAF.

Stade Amahoro Iriguhatana na stade zikomeye ku  Isi

Nk’uko bisanzwe buri mwaka kuva mu 2010, urubuga StadiumDB.com, rukusanya amakuru kuma stade mashya yubatswe buri mwaka, rutanga ibihembo kuri stade zahize izindi hashingiwe ku matora y’abafana n’inzobere mu bwubatsi bw’ibibuga.

kuri iyi nshuro, Stade Amahoro iri mu ruhando rumwe n’ibibuga bikomeye birimo:

  • Santiago Bernabéu – Icumbi rya Real Madrid muri Espagne
  • Egypt Stadium – Stade y’icyitegererezo yo mu Misiri
  • Kingdom Arena – Stade nshya yo muri Arabie Saoudite
  • Linyi Olympic Sports Park Stadium – Ibibuga by’imikino yo mu Bushinwa
  • N’ibindi bibuga 18 byo hirya no hino ku Isi

Biteganyijwe ko amatora azakorwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi akazarangira tariki ya 3 Werurwe 2025.

Ibikubiye muri Stade Amahoro nshya

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000 bicaye neza, ikaba yubatswe ku buso bwa metero kare 75,000. Ifite uburebure bwa metero 40 kuva hasi kugera hejuru, bigatuma iba imwe muri stade zifite igishushanyo mbonera cyiza cyane muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange.

Iyi stade mpuzamahanga yuzuye itwaye agera kuri hafi miliyoni 160$, ikubiyemo ibyangombwa byose bikenewe ku rwego mpuzamahanga, birimo:

  • Ikibuga cyujuje ibisabwa na FIFA na CAF
  • Ahantu hagenwe ku bafana n’abafite ubumuga
  • Ibyumba by’abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba siporo bigezweho
  • Tekinoloji y’amatara ashobora kwifashishwa mu mikino yo nijoro
  • Ikoranabuhanga rizwi nka VAR Abasifuzi bifashisha

Kubera ibi byose, Stade Amahoro yaje ku rutonde rw’ibibuga bishya byiza byubatswe mu mwaka wa 2024.

Gutora Stade Amahoro

Urubuga StadiumDB.com rwatangaje ko buri wese ushaka gutora Stade Amahoro nk’iyahize izindi ashobora kubikora anyuze kuri link y’amatora, agahitamo ibibuga bitanu byiza ashyigikiye.

Iyi stade ni imwe mu nkingi za siporo mu Rwanda ndetse no kumugabane wa Africa, ikaba ishobora gukoresha iri rushanwa nk’amahirwe yo kumenyekanisha ubwiza bwayo ku rwego rw’Isi. Igihe cy’amatora kiracyakomeje, kandi abafana bose bashishikarizwa gutanga amajwi yabo kugira ngo Stade Amahoro izegukane iki gihembo cy’agaciro.

Stade Amahoroifite ubwatsi bugezwe kandi ishora kwakira indi mikino itari umupira w’amaguru

Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza

Stade Amahoro ifite byose byemewe na CAF ndetse FIFA

Stade Amahoro ni kimwe mu bikorwaremezo bikomeye byubatswe mu Rwanda

antiago Bernabéu Stadium iri mu zihanganye na Stade Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends