StarTimes izerekana imikino itatu ikomeye ku Munsi wa Mbere wa Rwanda Premier League ya 2025/26

StarTimes yatangaje imikino itatu itegerejwe n’abatari bacye izereka k’umunsi wa mbere wa Rwanda Primier Leaguer iri buze gutangira kuri uyu wa gatanu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda iri buze gutangira, StarTimes nk’imwe muri Televisiyo isanzwe ifitanye amasezerano na Rwanda Primier League yashyize hanze imikino itatu izerekana k’umunsi wa Mbere wa shampiyona, muri iyo mikino harimo umukino uzahuza ikipe ya ikipe ya Police FC izakinamo na Rutsiro k’umunsi w’ejo 15h00, undi mukino wa kabiri n’uzahuza ikipe ya Kiyovu Sport na Rayon Sport umwe mu mikino uzaba ukomeye wavuga ko ari nawo mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzaba ukomeye uzabere Kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya 18h30 z’umugoroba k’umunsi w’ejo ku wa gatandatu.

Undi mukino wa Gatatu uzaca kuri StarTimes n’uzahuza ikipe ya AS Kigali n’Amagaju uyu mukino wo uzaba k’umunsi wo kucyumweru kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya 15h00.

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere Rwanda Primier League iratangira kuri uyu wa gatanu aho ikipe ya Gorilla FC vs AS Muhanga guhera ku isaha ya 15h00 kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends