Umunya-Slovenia , Tadej Pogačar warusanzwe nubundi ubitse shmpiyona y’Isi y’amagare y’umwa ushize yakuye i Zurich mu Busuwisi yonjye gukorera amateka i Kigali yeguna Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 yarimaze icyumweru ikinirwa hano i Kigali mu Rwanda.
Shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare yarimaze icyumweru irimo kubera hano mu Rwanda, U Rwanda rwakoze amateka ahambaye yo kuba ari cyo gihugu cya mbere cyo k’umugabane wa Africa cya kiriye rino rushanywa byumwihariko rikanajyenda neza cyane kuburyo , kuri icyi cy’umweru nibwo yasozwaga hakinywa umunsi wa nyuma , aho abagabo ari bo bari batahiwe gukina, n’isganywa ryari ritegerejwe n’abantu benshi bijyendanye n’uko harimo amazina akomeye cyane uhereye kuri uyu mugabo waryegukanye nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino Umunya-Slovenia , Tadej Pogačar, ndetse na mugenzi we w’Umubiligi Evenepoel bahora bahanganye.
Kuri icyi cyumweru rero guhera ku isaha ya 9h45 hakinywaga isiganywa rizwi nka Men Elite Rooad Race, aho bakinaga bagenda intera ya Kilometelo 267,7km, Abakinnyi 165 bo mu bihugu 57 nibo batangiye isiganywa.
Bazazenguruka inshuro icyenda, aha hakurikira:
KCC → Nyarutarama → MINAGRI → Kimihurura → MediHeal → Ku Kabindi → KCC
Izo nshuro icyenda zirangiye, bazakomereza aha hakurikira, bahanyure inshuro imwe:
Kimihurura → Peyage → Rond Point yo mu Mujyi → Ku Muhima → Nyabugogo → Kuri Ruliba → Karama ka Norvège → Nyamirambo Tapis Rouge → Kimisagara → Kwa Mutwe → Mu Biryogo → Gitega → Rond Point yo mu Mujyi → Peyage → MediHeal → Ku Kabindi → KCC
Hanyuma, bazasoza bazenguruka izindi inshuro esheshatu aho batangiriye:
KCC → Nyarutarama → MINAGRI → Kimihurura → MediHeal → Ku Kabindi → KCC.
Umunya-Slovenia ,Tadej Pogačar w’imyaka 27 asoje isiganwa ayoboye aho yakoreshe amasaha atandatu,iminota 21 n’amasegonda 20 ahita aryegukana. Yakurikiwe n’Umubiligi Evenepoel Remco akaba yamusize umunota umwe n’amasegonda 28 naho Healy Ben wa Ireland we wabaye uwa gatatu akaba yamusize iminota ibiri n’amasegonda 16.
Umunya-Slovenia ,Tadej Pogačar w’imyaka 27 yakoze amateka adasanzwe yo kwegukana Shampiyona y’Isi y’amagare yakoze amateka akomeye cyane kuko yayegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Muri Team Rwanda yari igizwe n’abakinnyi batandatu, Shemu ni we wageze Nyabugogo ndetse yavuye mu isiganwa ubwo bari basubiye kuri KCC.
Abandi barimo Byukusenge Patrick, Masengesho Vainqueur, Nkundabera Eric, Muhoza Eric, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ bavuyemo mbere.
Umuhango kandi wo gusoza rino siganywa ryatangiye tariki ya 21 Nzeri 2025 witabiriwe nyakubahwa Perezida Poul Kagame aho ariwe washyikirije umudali wa zahabu yu Umunya-Slovenia ,Tadej Pogačar.

















