Tanasha Donna yiyemeje kongera kubagisha iminwa ye igasubira uko yahoze, nyuma yo kuvugirizwa induru n’abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore ufite izina rikomeye muri Tanzania haba mu bijyanye n’imideli, ubuhanzi n’ibindi yagaragaje ko Agiye gusubirana iminwa ye y’umwimerere nyuma y’uko abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga bamuhaye urwamenyo.
Mu minsi ishize, uyu mugore uri mu bakunzwe mu gihugu cya Tanzania yashyize hanze amashusho yagarutswemo inama ze aho yagiraga abagore ibijyanye no kubana neza, ariko icyatunguranye n’ukuntu abamukirikira batitaye ku inama yatangaga ahubwo bakitangira ibitekerezo ku minwa ye, ibyasaga no kumukwena.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri Ayo mashusho ya Tanasha banenze ubwiza bwe iyo yahinduje iminwa ye, bimwe bikorwa bisabye kuyiteza inshinge.
Nubwo benshi bamukwennye ariko mu batanze ibitekerezo ku minwa ya Tanasha Donna Hari mo umunyamakuru ukomeye muri kiriya gihugu waje asaba abantu kureka kubwira nabi Uyu mugore ahubwo asaba ko rubanda bareka ibyo bakamugira inama nziza ndetse yemereye Dona ko yiteguye kumutera ingabo mu bitugu akamutera inkungu akajya kwikuzaho ubwo Bwiza bw’ubuterano.
Nyuma y’abavuze ku minwa ye, aciye ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yumvise ibyo yabwiwe Kandi ko vuba arasubirana iminwa ye myiza y’umwimerere.
Tanasha Donna yavuzwe cyane mu myaka ishize nko mu mwaka wa 2020 ubwo yakoraga iyitwa na Diamond platnumz banakundanaga muri ibyo bihe, Ni indirimbo bise Gere imaze kurebwa n’abantu bagera kuri miliyoni 41 ku muyoboro wa YouTube.
Mu bandi bahanzi bakomeye bakoranye indirimbo na Tanasha Donna harimo mboso wahoze mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi y’umuhanzi Diamond platnumz ndetse na bahati wo muri Kenya bakoranye iyitwa One and only.

Tanasha Donna Agiye Kongera abagishe iminwa ye


