Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Tariki 5 Gashyantare, umunsi w’amateka kuri Christiano na Tiwa savage

Tariki 5 Gashyantare, umunsi w’amateka kuri Christiano na Tiwa savage

Tariki 5 Gashyantare, ni umunsi w’amateka kuri rurangiranwa mu mupira w’amaguru Christiano Ronaldo kimwe na Tiwa savage umuhanga, umuhanga akaba umunyabigwi mu muziki wa Afurika n’isi muri rusange.

Umukinnyi wabigize umwuga wamaze kwigarurira imitima ya benshi ku isi,Christiano Ronaldo yabonye izuba ku itariki ya 5 Gashyantare 1985, bityo rero uyu mukinnyi kuri iyi tariki 5 buri mwaka yizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Ronaldo ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu cya Portugal ndetse yakinnye mu makipe menshi nka Real Madrid yubakiyemo ibigwi gusa mbere yaho yahageze avuge mu gihugu cy’ubwongereza mu ikipe ya Manchester united.

Ubu Christiano Ronaldo akina mu ikipe ya Al nassri yagiyemo avuye mu ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne ku mafaranga menshi ubwo yahinduraga ikipe.

Kimwe na Ronaldo na Tiwa savage Uririmba Indirimbo zo mu Injyana ya Afrobeat yavutse kuri iyi tariki ya 5 Gashyantare, akaba yizihiza isabukuru y’amavuko kuri iyo tariki buri mwaka.

Tiwa savage yavutse mu mwaka wa 1980 kuri ubu yujuje imyaka 45, kugeza ubu ni umwe mu bakobwa afurika ifite Bakora umuziki bahagaze neza ku rwego rw’isi by’umwihariko iwabo mu gihugu cya Nigeria.

Christiano Ronaldo tariki 5 Gashyantare ni uw’amateka kuri we

Tiwa savage arizihiza isabukuru y’amavuko

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *