Taylor Swift na SZA Bongeye kwerekana ko batagereranywa mu muziki

Taylor Swift yegukanye igihembo mu byatanzwe na iHeartRadio awards byari bihatanyemo abarimo Davido watashye amaramasa.

Mu bihembo bya iHeartRadio byari bihuje abanyabigwi batandukanye mu baturuka mu bice byinshi by’isi umunyamerika kazi yongeye kugaragaza ko afite ubuhanga nyuma yo kwegukana kimwe mubyo yari Ahatanye nyuma y’ibindi yagiye atwara muri uyu mwaka usa n’uwabaye uw’amahirwe kuri uyu muhanzikazi.

Taylor Swift yatwaye igihembo nk’umuhanzi mwiza mugihe umunya afurika wari Uhatanye yatashye ntacyo atwaye ariwe Davido wari mu cyiciro cy’indirimbo iri mu njyana ya R&B, cyegukanwe na Muni long .

Bamwe mu begukanye ibihembo Ni:

Indirimbo y’umwaka yabaye Beautiful things ya Benson Boone

Umuhanzi w’umwaka yabaye Taylor Swift

Umuhanzi w’umwaka muri Pop yabaye Sabrina

Collaboration nziza Ni iya Lady Gaga na Bruno Mars babifashijwemo n’indirimbo yitwa die with smile

Umuhanzi mushya muri Pop yabaye Teddy swims

Umuhanzi w’umunyagihugu w’umwaka yabaye Jelly Roll

Umuraperi w’umwaka yabaye Glorilla

Indirimbo nziza ya R&B yabaye made for me ya Muni long

Umuhanzi mwiza mu njyana ya R&B yabaye SZA

Umuhanzi mwiza mushya muri R&B yabaye 4Batz

Umuntu utunganya indirimbo mwiza Ari Julian Bunetta

Mubandi babonye ibihembo harimo Hozier na Green day.

Taylor swift yatwaye igihembo muri iHeartRadio

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends