Umuhanzikazi tems wo muri Nigeria yongeye kwibutsa anaboneraho kubaza abanyarwanda niba biteguye kuza mu gitaramo Afite I Kigali kuwa 22 werurwe 2025.
Tems aciye ku rubuga rwa Instagram yashyizeho post ya afishe igaragaza igitaramo yitegura gukorera mu Rwanda, arenzaho amagambo abaza niba abantu biteguye gutaramana nawe kuri uwo munsi.
Byitezwe ko Uyu mukobwa wabaye ikimenyabose agomba kuzuza inyubako ya Bk Arena hagendewe ku buremere bw’izina Afite ku isi ndetse n’igikundiro cyane mu gushimisha abafana ku rubyiniro.
Tems ubusanzwe yitwa temilade openiyi, ni umunyagihugu wa Nigeria aho amaze Kubaka izina mu muziki, cyane mu njyana nka afrobeat, R&B byanatumye Kandi atwara igihembo cya best melodical rap performance mu bihembo ya Grammy.
Bivugwa ko tems Ari umwe mu bahanzi afurika ifite bahenze mu kuba bitewe nibyo asaba kugira ngo yitabire ibitaramo biba bihenze, bigatuma atigonderwa na buri umwe ubonetse wese.

tems yongeye kwibutsa ko Afite igitaramo I Kigali