Tems yaciye agahigo kananiye abahanzikazi Bose muri Nigeria

Temilade Openiyi uzwi ku mazina ya Tems mu muziki wa Nigeria na Afurika muri rusange yaciye agahigo kananiye abahanzi benshi muri afurika no muri Nigeria aho uyu mukobwa akomoka.

Ni ku rubuga rwa Spotify aho uyu Tems yabaye umukobwa ukora umuziki muri Nigeria wageze ku bakinnye Indirimbo ze zose bagera kuri Miliyari enye kuva yatangira umuziki.

Tems ibi byamugize Icyamamare kuko no muri Rusange yiyongereye ku bandi batatu babigezeho mu mateka y’umuziki muri iki gihugu bo b’abagabo.

Tems yabaye Icyamamare mu muziki wa afurika no ku isi kubera Indirimbo yitwa Essence yakoranye na Wizkid ubwo yageraga ku mwanya wa 9 ku rutonde rw’indirimbo 100 Nziza rukorwa na Billboard hari mu mwaka wa 2020.

Amateka n’uduhigo uyu mukobwa ashyiraho mu muziki ni bimwe mu bikomeje kuzamura urwego rwe byumwihariko mu gaciro k’akavagari yishyurwa mu bitaramo dore ko Ari muri bake muri afurika bahenze mu bitaramo.

Tems Kandi ni umwe mu bahanzikazi batari bakuru cyane bamenyekanye cyane dore ko kuri ubu Afite imyaka 30 akaba yaraciye mu nzu ifasha abahanzi ya RCA Record akaba akora umuziki mu injyana afrobeat,R&B ndetse na Afropop.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends