Umuhanzi nyarwanda The ben aravuna unuheha akongezwa undi ku rubuga rwa Audiomack.

Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya the Ben mu muziki akomeje kubaka izina mu gihugu cya Tanzania cyane ku rubuga rwa Audiomack rucuruza umuziki.
Ni nyuma y’uko indirimbo ye Baby yakoranye na Marioo wo muri Tanzania itangajwe mu ndirimbo 10 za mbere zikunzwe kurusha izindi kuri uru rubuga rwa Audiomack mu gihugu cya Tanzania, iyi ndirimbo ikaba iri ku mwanya wa 4 w”uru rutonde aho ikurikiye izirimo iya Harmonize,Darassa n’abandi.
Uko uru rutonde ruhagaze:
Ku mwanya wa mbere Hari Furaha y’umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania, ku mwanya wa kabiri hakaba iyitwa looking for love ya Darassa na mbosso, ku mwanya wa Gatatu Hari iyitwa Nairobi ya Marioo na Bien mugihe Indirimbo ya The ben yakoranye na Marioo yitwa Baby ariyo iri ku mwanya wa Kane igakurikirwa na Boda ya Billnass yakoranye na mbosso.
Umuhanzi Marioo yagaragaje ubuhanga cyane kubera kugaragara kuri uru rutonde inshuro zirenga imwe kuko Ari ku myanya itatu yose, ku mwanya wa Gatandatu Hari wangu ya Marioo na Harmonize, kumwanya wa karindwi Hari mwizi ya zuchu ndetse iyitwa Fala ya Jay Melody iri ku mwanya wa munani mugihe moyo ya Diamond platnumz iri kuwa cyenda ikurikirwa na Alodumare ys Joel lwanga iri ku mwanya wa cumi.
Indirimbo ya the Ben yise baby iri gukora amateka, iri muzasohotse kuri album ye nshya yise plenty love yamuritse kuwa 1 Mutarama uyu wa 2025.
