Mugisha Benjamin Umaze kumenyekana mu muziki nka The ben Ashobora gutunguza abanyarwanda indi ndirimbo Nshya ahuriyemo na Diamond platnumz banakoranye iyitwa Why.
Kuwa 31 mutarama 2025, nibwo uyu muhanga mu Kuririmba byagiye bivugwa ko yajyanye n’umufasha we uwicyeza Pamela mu gihugu cya Tanzania mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Amakuru aturuka kuwaganiriye na Igihe, avuga ko the ben ajya muri Tanzania mu kwizihiza isabukuru y’umufasha we yari Afite na gahunda yo gukora ibijyanye n’indirimbo ye Nshya agomba gukorana na mugenzi we Diamond platnumz.
Kuri uwo munsi Bivugwa ko bafashe amajwi y’indirimbo yabo ndetse Ashobora gutungurana akayishyira hanze isaha n’isaha abakunzi b’aba bahanzi b’abanyabigwi muri afurika y’iburasirazuba bakongera kumva uburyohe bw’umuziki wabo.
Diamond platnumz na the ben si ubwa mbere baba bakoranye Indirimbo kuko bakoranye iyitwa Why yazamuye urwego rwa the ben haba ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse n’igikundiro.

The ben Ashobora gukorana na Diamond platnumz indi ndirimbo
