The ben ashobora kuba igisubiza cy’uburyohe bwayo! Impinduka mu ndirimbo ya Chris eazy na Kevin kade bitegura gusohora

Umuhanzi The ben ashobora kugaragara mu ndirimbo y’umuhanzi Kevin kade yakoranye na Chris eazy byigitaraganya kubera impamvu ikomeye.

Mugisha benjamin wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka The ben ashobora kuba agiye kugaragara no kumvikana mu majwi n’amashusho y’indirimbo azahuriramo n’abahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu ruganda rw’umuziki nyarwanda aribo Chris Eazy na Kevin kade.

Bivugwa ko nyuma yo kumva no gusogongera ku majwi y’iyi ndirimbo yitwa Folomiana yari isanzwe ari iya Kevin kade na Chris eazy, The ben yaje kwishimira uko imeze akagira icyifuzo cyo kuyijyamo nawe ndetse ni ibyahawe umugisha n’aba bombi(chris eazy na Kade) bari baramaze no kuyifatira amajwi.

Nyuma yo kongerwa mu mushinga w’iyi ndirimbo yitwa Folomiana ngo bisa n’ibyabanje gutindamo gake kugira ngo hongerwemo igitero cya The ben kuko ibindi byari byaramaze gufatwa ariko ikibazo kikaba uwatunganyije amajwi yayo ariwe Element.

Amakuru ahari aremeza ko ubu Element wari ufite ibyo ahugiyemo yamaze kugaruka ngo asoze iyi ndirimbo itaratangazwa itariki izagira hanze gusa ba nyirubwite bavuga ko ari mu gihe kiri imbere(summer).

Nkuko bigaragara mu mashusho y’integuza yabo bemeza ko ariyo ndirimbo nziza yo mubihe byayo ndetse biri mu biri gutuma ikomeza kongererwa ibirungo.

Nubwo bimeze uko hari n’andi makuru avuga ko nyuma yo kubona umuhanzi Bruce melodie ari mu mushinga wo gukorana indirimbo na Diamond platnumz abahanzi barimo chris eazy na Kevin kade byabateye kugira amakenga ku buryo indirimbo yabo ishobora guzima kubera iya bruce melodie bikaba indi mpamvu yo kongeramo The ben ufite izina rikomeye mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends