Mu ruganda rw’umuziki nyaRwanda, iyo urebye usanga hakunda kubamo ihangana ry’abakunzi b’abahanzi batandukanye, aho abakurikirana ibihangano by’abo bahanzi bajya impaka ku uwaba ayoboye abandi mu gukora cyane Kandi neza.
Nubwo bimeze uko,Muriyi minsi abahanzi bafatwa nk’ibikomerezwa muri uru ruganda rw’umuziki mu Rwanda bari mubihe byiza kuko Ababakunda bari kubona ibihangano byinshi ugereranije nibihe byatambutse Cyane kuruhande rwa The ben na Bruce Melodie bahora bahanganishijwe n’ababakurikira.
Tjptrends yabateguriye Urutonde rw’indirimbo za bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda zasohotse mu cyumweru turi gusoza ushobora kubyina ukaryoherwa nazo.
muhanzi The ben Ari kumwe na Uncle Austin bashyize hanze Indirimbo bise Mon coeur bahuriyemo n’umwana ukizamuka witwa Lloav, Hari kuwa 13 mutarama 2025, ni Indirimbo yaje nyuma yigihe gito the ben amaze Akoze igitaramo gikomeye cyo Kumurika Alubumu ye Nshya yise plenty love, igitaramo yakoreye muri Bk Arena.
Kuri iyo taliki ya 13 mutarama 2025, nanone umuhanzi Juno kizigenza nibwo yashyize hanze Amashusho y’indirimbo ye Nshya yise SHENGE Indirimbo iri munjyana ya Afro-Gako yatunganyijwe numuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo Element.
Tukiri mubahanga, ejo hashize kuwa 17 mutarama 2025 nibwo umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yashyize hanze Alubumu ye yise Colourful Generation, Ni Alubumu yasohokanye na zimwe mundirimbo ziyiriho namashusho ya zimwe muri zo.
Ni ibintu biri gutanga akazi n’umukoro kubandi bahanzi batari kugaragara mu maso y’abakunzi babo Bitewe nuko abo bahuriye mu mwuga bari gukora Cyane.

