Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin umaze kubaka izina mu muziki nka The ben ari kumwe n’abahanzi bafite amazina akomeye muri afurika aribo Kizz daniel bazataramira abazitabira ibirori bya Giant of africa 2025.

Nk’uko byashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga za Giant of africa Abahanzi bayobowe n’umunyarwanda The ben n’abo mu gihugu cya Nigeria aribo kizz Daniel, Timaya n’umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver kimwe na Uncle walffle bazatarama mu birori by’igitaramo gifungura Giant of africa igiye kuba ku yindi nshuro muri uyu mwaka wa 2025 kuwa 26 mu kwezi kwa karindwi.
Giant of africa ni ibirori cyangwa iserukiramuco rihuza abantu bo mu ngeri zitandukanye zirimo nk’imikino nka Basketball, Imyidagaduro,umuco,uburezi n’ibindi aho habamo n’umwanya wo gutarama ari ho hatumiwe abahanzi n’ababyinnyi barimo The ben.
Giant of africa yatangijwe na Masai ujiri unagaragara mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi muri iri serukiramuco buri mwaka mu bice bitandukanye riberamo aho ahura n’abanyacyubahiro batandukanye.
The ben byitezwe ko azaririmba zimwe mu ndirimbo ze nshya ziri kuri album ye nshya Yitwa Plenty love kimwe n’indirimbo nshya agiye gukorana na Kevin kade na chris eazy.
Hari amashusho yagiye hanze kandi uyu muhanzi The ben ari kumwe n’abandi bahanzibarimo umuhanga mu kuririmba Makanyaga Abdul binavugwa ko hari uruhare yagize mu ikorwa ry’iyi ndirimbo nshya yise Folomiana.


