The Ben yahaye impano ikomeye umunyarwenya Nzovu biciye mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-z Comedy show Gitegurwa na CM na Fally merci muri rusange.
Ku mugoroba wo kuwa 20 Gashyantare 2025, nibwo habaye igitaramo cy’urwenya ngaruka kwezi cya Gen-z Comedy, ndetse kuri iyi nshuro Hari hatumiwe abanyarwenya bamaze kwamamara mu myidagaduro nka Nzovu na yaka.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi kubera ubwamamare bw’aba bagabo bamaze kuba isereri mu mitwe y’abakunzi b’urwenya, ibyatumye amatike yose y’abinjira muri camp Kigali ibi birori bibera ashira ku isoko bamwe bagasubizwa amafaranga bagasubirayo.

Yaka na Nzovu bamenyerewe mu urwenya kuri YouTube banyuze abitabiriye iki gitaramo ndetse mu gice umutumirwa abazwa byinshi, umunyarwenya Nzovu abajijwe umuhanzi akunda yavuze ko akunda umuhanzi The ben.
Biciye kuri Muyoboke alex, nyuma yo kwemeza ko akunda umuhanzi The ben Nzovu yemerewe impano ya telephone izava mu ruhande rwa The ben umaze kubaka izina mu muziki ku rwego rw’umugabane ndetse urimo kugerageza kumenyekanisha umuziki we hanze ya afurika.
Aho uyu mujyanama w’abahanzi, Alex muyoboke yavuze ko yemereye telephone Nzavu arenzaho amagambo ati nujya umbona ujye umbonamo the ben.
Ku rundi ruhande the Ben afite ibitaramo I burayi ndetse aho agomba gukomereza ibitaramo bye mu bubiligi aho azatarama kuwa 8 werurwe 2025 mu gitaramo cya Bwiza azamurikiramo album ye yise 25shades.
Nyuma y’ibyo bitaramo byose the Ben azakomereza I Copenhagen mu gihugu cya Denmark aho azataramira tariki 15 werurwe 2025 mbere y’uko ajya I Berlin mu budage aho azahurira n’abakuzi be mu icyiswe meet and Greet.

Gukunda the ben byahesheje Nzovu impano nziza
