Abakunzi b’umuziki ndetse n’abawukurikira bya Hafi cyane, bamaze iminsi bibaza impamvu umuhanzi The ben yakoze igitaramo cyo Kumurika Alubumu ye Nshya yise plenty love ariko bakaba batarabona Indirimbo zayo nyinshi muri zo.
Kuwa 24 mutarama 2025, Aganira na inyarwanda, The ben yemeje ko koko Indirimbo zatinze ariko nawe ahugiye mu byatuma zijya hanze uko ziri kuri iyo Alubumu.
The ben Kandi yatangaje ko Indirimbo zihari zose ariko yari mu biganiro na Kompanyi igomba kuzacuruza iyo Alubumu, ni Kompanyi basanzwe bakorana.
Mu byo yemeje nuko ngo, nyuma yo Kwitegura buri kimwe The ben Ari gutegura umusangiro wihariye wo kongera gusogongeza abakunzi be Iyi Alubumu, umusangiro uzabera muri KCC(Convesion center).
Naho abandi iyi Alubumu ku mbuga nkoranyambaga bazayibona yuzuye kuwa 31 mutarama uyu mwaka wa 2025.
Iyi Alubumu ya The ben yise plenty love Aherutse kuyimurika anayikorera igitaramo, hari kuwa 1 mutarama 2025, igitaramo yakoreye muri Bk Arena cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 9.600 hafi 96% by’abuzuza iyi nyubako, kuko yuzuzwa n’abantu 10.000

The ben agiye Gushyira hanze Alubumu ye yose
