The Ben yatwaye ibihembo bitatu mu bihembo byahatanyemo Burnaboy na Chris Brown

Mugisha Benjamin umaze kumenyekana mu muziki nka The ben yegukanye ibihembo bitatu mu bihembo byahatanagamo abahanzi bakomeye ku isi barimo Umunya Nigeria Burnaboy na Chris Brown.

Ni mu bihembo bya Africa entertainment awards byatangiwe mu gihugu cya Kenya ho mu Mujyi wa Nairobi kuwa 06 mata 2025 aho uyu muhanzi nyarwanda yegukanye mo ibihembo bitatu mubyiciro bine yari ahatanyemo.

Dore ibihembo The ben yatwaye:

The ben yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda

The ben kandi yatwaye igihembo mu cyiciro cy’indirimbo nziza ifite amashusho meza y’umwaka abifashijwemo n’indirimbo ye yitwa plenty.

Nanone The ben yatwaye igihembo mu cyiciro cy’indirimbo yakunzwe muri uyu mwaka mu Rwanda ayi yo Plenty.

Indirimbo ya The ben yise Plenty yamufashije gutwara ibihembo bibiri muri bitatu yatwaye yasohotse kuri album ye aherutse kumurika ubwo yanayikoreraga igitaramo cyabereye muri Bk Arena kuwa 01 mutarama 2025.

usibye ibi bihembo yatwaye kandi The ben yari anahatanye mu cyiciro cy’idirimbo yahuriweho n’abahanzi mu Rwanda babifashijwemo n’iyitwa Best friend yakoranye na Bwiza nubwo yo itabashije gutsinda.

Dore abandi bahanzi bitwaye neza mu gace u Rwanda ruherereyemo:

Marioo wo muri Tanzania

Diamond Platnumz wo muri Tanzania

Zuchu wo muri Tanzania

Mboso nawe wo muri tanzania n’abandi mu gihe kandi Chris brown na Davido batwaye igihembo mu cyiciro cy’indirimbo yahuriweho n’umuhanzi w’umunya afurika n’uwo hanze ya afurika.

The ben ari mu begukanye ibihembo muri african entertainment awards

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends