The ben yemeje itariki azasohorera album ye Plenty love

Mugisha Benjamin Wamamaye mu muziki nka The ben yemeje byeruye itariki azashyirira hanze Alubumu ye Nshya yise plenty love yari amaze igihe Ari kwitegura.

The ben kuri uyu wa 28 mutarama 2025, nibwo yatangaje ko azashyira hanze Alubumu ye kuwa 31 mutarama 2025 ni ukuvuga ko Ari kuwa Gatanu w’iki cyumweru turimo.

Ni nyuma y’uko amuritse iyi Alubumu abafana mu gitaramo yakoze kuwa 1 mutarama 2025, hari kuri bonane igitaramo cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena.

Biteganyijwe ko the ben azagira igitaramo gito gisa n’umusangiro kizabera muri KCC Kigali convesion center nk’uko yabitangarije inyarwanda mu minsi ishize.

The ben yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Why yakoranye na Diamond platnumz wo muri Tanzania ndetse nabandi barimo Rema wo muri Uganda na Otile brown nubwo hari abandi benshi.

Ubu uyu muhanzi Agezweho mu yo yise true love yaririmbiye Umugore we Imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni eshatu ku rubuga rwa YouTube mugihe kitageze mu kwezi ihamaze.

Thebben yatangaje itariki azashyirira hanze Alubumu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends