Mugisha Benjamin wamenyekanye nka theben yemeje ko yahanwe na polisi y’u Rwanda nyuma yuko bigaragaye ko yatwaye imodoka atambaye umukandara wagenewe abatwara imodoka.
Mu masaha make ashize nibwo umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter(X) yanditse agaragaza ko Mugisha Benjamin(the ben) yatwaye imodoka atambaye umukandara bityo ko yahanwa n’amategeko nkuko polisi y’u Rwanda ibigena.
Atazuyaje The Ben yatangaje ko yitabye polisi y’u Rwanda Kandi yahanwe kubwo kutubahiriza amabwiriza agenga abatwaye ibinyabiziga.
Asobanura ibi, MUGISHA Benjamin wamamaye Nka theben yavuze ko ibi byabaye ubwo yafataga amashusho yamamaza indirimbo yitwa SAY MY NAME yakoranye na mugenzi we Kivumbi King akisanga atambaye umukandara.
Ni ibintu abantu benshi bakomeje kuvuga ho cyane, Abenshi bagaruka kubutwari theben akomeje kugaragaza nubwo ari amakosa yaguyemo ariko biragoye kumva Hari umuntu wabaye icyamamare wemera kuvuga ko Atari umwere Kandi burya aba afashije rubanda(Gukumira no Gucyaha).

