Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > The ben,chris Eazy na kevin kade nibo banyarwanda baciye mu maso y’abanyarwanda cyane mu kwezi kwa 5

The ben,chris Eazy na kevin kade nibo banyarwanda baciye mu maso y’abanyarwanda cyane mu kwezi kwa 5

Abahanzi nyarwanda The ben,Chris Eazy na Kevin kade nibo bahanzi baza ku isonga y’abakora ubuhanzi nk’umwuga mu Rwanda baciye mu maso y’abakunzi b’umuziki benshi.

Ni imibare igaragazwa n’ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga zumvirwaho zikanareberwaho ibihangano by’abahanzi batandukanye ku isi harimo n’abanyarwanda aho mu ndirimbo zashyizwe hanze mu kwezi kwa gatanu gushize n’abahanzi batandukanye ariko b’abanyarwanda.

Mu ndirimbo za bamwe mu bahanzi bari mu bakuru mu muziki bagezweho mu Rwanda zashyizwe hanze muri uko kwezi iyi ndirimbo ya The ben yahuriyemo na Chris eazy na Kevin kade niyo yaciye mu maso ya benshi kuko yarebwe n’abarenga Miliyoni n’ibihumbi magana atanu.

Mu bandi bahanzi bari inyuma y’aba bari ku mwanya wa mbere basohoye indirimbo mu kwezi kumwe nabo harimo Kenny sol,runUp, n’abaraperi nka Bushali na Ish kevin.

Mu bahanzi basohoye indirimbo muri Gicurasi hagaragayemo abashya batamenyerewe mu muziki cyane nka Able yashyizwe hanze na Kirabo ukizamuka,yamiley nawe washyize indirimbo hanze yitwa Kwezi.

Nanone kandi Umuhanzi uri mu basigaye bakunzwe mu Rwanda bakizamuka Yampano afatanyije na Mulix bashyize hanze iyo bise Tuzabana naho Marina ari kumwe na khalfan na Jay c bashyira hanze iyitwa we made it.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *