The ben,Kevin kade na Chris Eazy bari kuvuna umuheha bakongezwa undi kuri AudioMack

Abahanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The ben na bagenzi be Chris Eazy na Kevin kade bari kuvuna umuheha bakongezwa undi ku rubuga rwa Audiomack rucuruza umuziki babifashijwemo n’indirimbo yabo Nshya baherutse gushyira hanze.

Ni indirimbo bise Folomiana bashyize ahagaragara kuwa 14 Gicurasi 2025 isoje ukwezi kwa Gatanu mu cyumweru cyako cya nyuma iyoboye urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane kurusha izindi kuri Audiomack mu Rwanda.

Usibye kuri uru rubuga rwa Audiomack iyi ndirimbo ikunzwe no ku rubuga rwa youtube iri mu indirimbo Nshya zihagaze neza kuko mu cyumweru cyayo cya mbere yari imaze kurebwa n’abantu Barenga Miliyoni imwe mugihe ubu mu byumweru bibiri ihamaze ifite abayirebye Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu.

Kevin kade na The ben bari muri iyi ndirimbo ya Chris Eazy baherutse kugirira urugendo mu gihugu cya Uganda aho bakoreye igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane aho bataramanye na Element nawe bakunze gukorana imishinga myinshi y’indirimbo.

Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane kuri Audomack mu Rwanda ni Runup mu ndirimbo Tsunami na Element mu ndirimbo ye yitwa Tombe mu gihe indirimbo nshya ya Kenny sol yise Deja vu iza inyuma yabo ku mwanya wa kane ibintu byatunguranye bitewe nuko imaze amasaha make isohotse igahita igaragara kuri uru rutonde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends