Abahanzi bakomeye ku isi barimo Kendrick Lamar na The weekend bahataniye igihembo mu bihembo bizatangwa muri MTV by’umwaka wa 2025 bitangwa buri mwaka aho kuri iyi nshuro aba bahanzi bamaze gufata izina mu muziki bashyizwe mu kiciro kimwe.
Kuri uyu wa 05 Kanama 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga za kompanyi ya MTV itanga ibihembo bikomeye byanahawe iri zina rya MTV bikomeye ku isi yatangiye Gushyira ahagaragara ibyiciro n’ababirimo mu bazahatana mu rwego rw’umuhanzi wakoze cyane muri uyu mwaka.
Mu byiciro byashyizwe ahagaragara harimo icy’umuhanzi ufite Indirimbo yakorewe amashusho meza,umuhanzi mwiza mu njyana zitandukanye ndetse mu bindi byiciro hakaba harimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka Ari nacyo kirimo aba bahanzi aribo The weekend na Kendrick Lamar.
Iki cyiciro kirimo aba bahanzi, Kendrick Lamar na The weekend kirimo n’abandi barimo Tylor swift,Beyonce,Lady Gaga,san Benito na Morgan wallen nk’abahanzi bakoze byintangarugero muri uyu mwaka dore ko benshi muri bo bagiye bagera ku duhigo muziki.
Tylor swift uri kuri uru rutonde Ari mu bahanzi bahagaze neza ku isi binamuhesha kugera kenshi ku bakunzwe ku mbuga bacururizaho umuziki nka Spotify n’izindi kimwe na Kendrick Lamar.

