Umuhanzi mpuzamahanga the weekend wo muri leta zunze ubumwe za amerika yaciye agahigo kuri Spotify katari karigeze kucibwa n’undi muhanzi mu mateka y’umuziki ku isi.
Ni igikorwa yagezeho mu muziki cyamugize ikirangirire muri uru ruganda rwa muzika imaze imyaka myinshi ibayeho dore ko ibyo yagezeho byananiye n’abamubanjirije mu muziki.
Ni agahigo ko kugira Indirimbo nyinshi zumviswe na benshi kuri uru rubuga rwa Spotify ruri kuzamura urwego rw’abahanzi mu bice byinshi by’isi aho yabaye Umuhanzi wa Mbere ugejeje ku ndirimbo nyinshi zakinwe n’abantu Miliyari ebyiri na Miliyari imwe ku ndirimbo zitandukanye.
The weekend ubu ni umwe rukumbi ku isi ufite Indirimbo 27 zumviswe n’abantu Miliyari imwe kuri buri Indirimbo ze kuri uru rubuga naho izindi ndirimbo zirindwi ze zikaba zimaze kumvwa n’abantu Miliyari ebyiri.
Ni ibintu byo kubahwa kuri uyu muhanzi kuko yagaragaje ubuhanga bwe mu muziki ndetse anerekana ko umuziki akora awukorana imbaraga.
The weekend aheruka Gushyira Hanze Alubumu ye yise hurry up tomorrow imaze haze amezi atanu ikaba imaze kumvwa n’abagera kuri Miliyoni zirenga 70 kuri YouTube.
