Umunye-Gahna w’imyaka 32 y’amavuko Thomas Partey uheruka gusoza amasezerano ye Muri Arsenal yamaze kumvikana na Villarreal yo muri Espagne.
Nyuma y’uko uno mure asoje amasezerano ye muri Arsenal ibiganiro ntibigende neza hagati y’impande zombi kujyira ngo yojyere amasezerano dore we ko yasabaga konjyererwa umushara ndetse agahabwa n’amasezerano y’igihe kirekire, Maze Arsenal nayo ikamubwira ko niba atemera kugumya ahembwa amafaranga yahembwaga bagomba gutanduka, byaje kuranjyira uyu musore ukina hagati mu kibuga yugari asohotse muri iyi kipe.
Ku gicamutsi cyo kuri icyi cyumweru nibwo hagiye amakuru avuga ko uyu musere Thomas Partey yamaze kumvika n’ikipe ya Villarreal yo muri Espagne akaba agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.
Amakuru dukekesha ikinyamakuru theAthleticFC aravuga ko uyu musore vuba bidatinze bitarenze icyumweru gitaha agomba guhita akorerwa ikizamini cy’Ubuzima ubundi agasinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ya Villarreal akabona gutangazwa nkl’umukinyi wayo mushya.
Thomas Partey agiye muri Villarreal nka Free agent nyuma y’uko yari yaramaze guoza amasezerano ye muri Arsenal.

Partey uheruka gusoza amasezerano ye Muri Arsenal yamaze kumvikana na Villarreal yo muri Espagne.
