Tom close akomeje gushyigikirwa mu gutegura igitaramo gisimbura Icya tems

Kuwa 31 mutarama nibwo Umuhanzikazi tems wo muri Nigeria yatangaje isubikwa ry’igitaramo yari Afite I Kigali tariki 22 werurwe 2025 havugwa impamvu z’uko bitewe no umutekano.

Nyuma y’uko Atangaje ko yahinduye Igitaramo cye, umuhanzi Tom close yahise ahigira kuzakora igitaramo gisimbura icyo tems yari Afite I Kigali nyuma yo kugihagarika ndetse anasaba gushyigikirwa bakishimishiriza abanyarwanda.

Igitekerezo cya Tom close cyakiriwe neza n’abantu benshi bakunda imyidagaduro, haba abo bahuriye mu myidagaduro ndetse n’abandi bafite izina Rikomeye ku mbugu nkoranyambaga, bamwe muri bo basaba ko ababishinzwe babyumva bakemerera tom close n’abamushyigikiye inyubako ya Bk Arena yari kuzaberamo igitaramo cya tems.

Kugeza ubu haribazwa niba bizagerwaho ko tom close Agera ku cyifuzo cye agashimisha abanyarwanda nkuko abyifuza cyane ko Ari igitekerezo cyiza Kandi cyasamiwe hejuru akibivuga.

Nanone benshi bari kwibaza niba nta ngaruka bishobora kugira ku bahanzi bamwe na bamwe bo muri Nigeria bashoboraga gutekerezwaho mu kuba bataramira mu Rwanda, kubera umwanzuro wa tems wo guhagarika gahunda yo kuza mu Rwanda hafi ku munota wa nyuma.

Tom close yahigiye gukora Igitaramo gisimbura Icya tems

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends