Tonzi Umuhanzikazi uzwi cyane mu guhimbaza Imana
Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana,Clementine Uwitonze, uzwi cyane mu muziki w’u Rwanda no hanze akaba anzwi cyane mundirimbo ziramya Imana. Yateguje abakunzi be ko agiye gusohora album ya cumi muruyu mwaka 2025.
Ni nyuma y’uko ku wa 31 Werurwe 2024 yamuritse albu ye ya cyenda yise”respect” mu gitaramo cy’amateka, cyongeye guhuza itsinda rya The Sister ribarizwamo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, na Phonny Wibabara.
Ino album nshya y’uyu muhanzikazi Tonzi avuga ko izaba igizwe n’indirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi. ati “Mu 2025 ndateganye gushyira hanze album ya 10, ntagihindutse. Narayirangije, bishobotse nzayimurikira abakunzi banjye”.
Uyu muhanzikazi ufite impano yoguhimba indirimbo, mu muziki avugako ari umuhamagaro we, asaba abafana be ko bamwereka urukundo nkurwo bamweretse muri album aheruka gusohora.
Agira ati” hari n’ibindi byiza mbateganyiriza, nzagenda mbamenyesha uko mbishobojwe n’Imana”.akomeza avugako ni mukomeza kumwereka urukundo ko aribyo bizamuha murare yo gukora cyane, kandi album ya 10 yavuzeko azaba idahenze nki zambere.
Uyu munyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza imana mu Rwanda amaze gushyira hanze album 9, arizo: humura, wambereye Imana, izina, wastahiti, i am a victor, amatsiko, akira, amakuru, na respect. asaba ko bamutiza amatwi nawe akabaha amagambo y’ihumure.