Tour du Rwanda2025 kurundi rwego: Niyo Bosco na Mico bongewe mu bazatarama

Abahanzi Bazwi mu muziki nyarwanda,Mico the Best na Niyo Bosco Bongewe mu bandi bazatarama mu birori bya Tour du Rwanda2025 mu bice bitandukanye By’Igihugu.

Niyo Bosco na Mico the Best bongewe mu bahanzi bazajya baririmba mu bitaramo bya nyuma ya tour du Rwanda mu bice birimo Musanze,Rubavu,Huye na Kigali, aba bahanzi bakaba baje bakurikiye Bushali,Senderi na Yampano.

Irushanwa ryo gusiganwa ku amagare ryatangiye kuwa 23 Gashyantare 2025 aho abasiganwa basiganwaga n’igihe umukinnyi ku Giti cye kuko abahatana bahagurukaga mu bihe bitandukanye, ku itangiriro byabereye mu mujyi wa Kigali.

Ku munsi wa Kabiri w’iri rushanwa kuri uyu wa 24 wabaye, agace ko kuri uyu munsi Wegukanywe n’Umunya Eritrea henok Mugihe ku munsi wa mbere iri rushanwa rigitangira ku ikubitiro ryegukanywe na Aldo w’Umubiligi.

Muri rusange Abahanzi Bose bamaze gutangazwa ko bazifashishwa muri iri rushanwa ni Juno kizigenza,Chris Eazy, Bwiza, Yampano,Eric Senderi, Bushali na Niyo Bosco kimwe na Mico The Best.

Niyo bosco azaririmba muri Tour du Rwanda2025.

Mico the Best nawe Yongewe muri tour du Rwanda2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends