Ibihembo bya Trace awards bikomeje kunengwa n’abakomeye kubera amakosa yakozwe mu itangwa ry’abyo yuzuye akavuyo n’ubunyamwuga buke.
Nyuma y’uko ibyamamare bitandukanye byerekeje muri Tanzania ku kirwa cya zanzibar ahabereye itangwa ry’ibihembo bya Trace, nyuma y’ibyahagaragaye ibi birori bikomeje kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga.

Reka tugaruke kubikomeje kuvugwa ku migendekere mibi y’itangwa rya trace awards2025.
Uwitwa Aliah Cool umaze kubaka izina mu bijyanye na Cinema muri filime nyinshi zirimo n’izo hanze y’u Rwanda yagize ati ” ibintu byahariya byose byari akavuyo mu ingeri zose.
Itunguranwa ry’umuhanzi Innos B wari kuririmba akaza gusimbuzwa kubera akavuyo kabereye aho yari kubyinira Ni ukuvuga urubyiniro, “ibyari muri biriya biroro byari ibidasanzwe” amagambo ya Aliah Cool.
Ikibazo cy’igihe ku masaha iki gitaramo cyagombaga gutangirira kiri mu inyagarutsweho ndetse biri mu byatumye bamwe mu bagombaga kuririmba baririmba ndetse biri mu byatumye abana babyina muri Sherie silver foundation batabyina uko byateguwe kuko bari kubyinira Innos B.
Mugice cya kabiri cy’ubusesenguzi bw’ibyaranze ibirori byo guhemba abahanzi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bya Trace awards kizakomeza mu gihe cya vuba.
Amafoto ya Aliah Cool muri trace awards


