Tracy na Rene bagiye Guhurira na Emmy Vox mu gitaramo kimwe

Abaramyi bamaze kwamamara mu Rwanda barimo Emmy Vox n’itsinda rya Agasaro Tracy na Rene bazahurira ku urubyiniro rumwe mu itangizwa rya Kigali Gospel Night igiye kujya iba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.

Amakuru Ari hanze avuga ku bijyanye na Gahunda y’iki Gitaramo avuga ko Rene na Tracy Agasaro,Emmy Vox kimwe na bande ya drups bazafasha abazitabira iki gitaramo muri Gahunda yo kuramya no guhimbaza imana.

Kuri uwo munsi, pasiteri Mugisha Jackson niwe uzabwiriza muri iki gitaramo ndetse azafatanya na Will Ndahiro Uzwi cyane mu bikorwa byo kuramya n’imyidagaduro uzatanga ubuhamya ku bitangaza imana yamukoreye.

Itangizwa ry’iki gitaramo cya Kigali Gospel Night riri kuwa 28 Gashyantare 2025, muri Hoteli ya Hilltop iherereye I Remera mu mujyi wa Kigali.

Tracy na Rene bazaririmba muri iki gitaramo Bazwi cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo Jehovah mugihe kuruhande rwa mugenzi wabo bazafatanya muri iki gitaramo Emmy Vox yakunzwe mu zirimo Nakupenda,Warasenze ubura iki,Imana ibirimo n’izindi nyinshi.

Ibyingenzi wamenya ku itsinda rya Rene na Tracy

Indirimbo ya Patrick Rene na Tracy yarebwe n’abantu benshi ni Jehovah yarebwe n’abantu barenga ibihumbi 300 ku rubuga rwabo rwa YouTube.

Ibyo kumenya kuri Emmy Vox

Emmy Vox usibye igikundiro Afite muri Rubanda rukunda Indirimbo zo kuramya Ari mu baramyi bake mu Rwanda bagize Indirimbo ikarebwa n’abantu barenga Miliyoni Eshanu kuko yabigezeho ku Indirimbo ye na Aime frank kimwe na Rutabara,Iyo bise Kumanga.

Tracy na Rene bazaririmba muri Kigali Gospel Night

Emmy vox azafasha abazitabira Kigali Gospel Night kuramya no guhimbaza imana

Emmy vox Agiye kongera guhura n’abakunzi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends