Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Travis Scott Agiye gutera ikirenge mu cya Chris brown

Travis Scott Agiye gutera ikirenge mu cya Chris brown

Travis Scott umwe mu baraperi bakomeye muri let’s zunze ubumwe za Amerika yemeje gutera ikirenge mu cya mugenzi we Chris Brown.

Nyuma yaho umuhanzi ukunzwe na benshi muri amerika, Chris Brown akoreye igitaramo cy’amateka mu gihugu cya afurika y’epfo, umuhanzi witwa Travis Scott nawe yiyemeje gutaramira muri iki gihugu mu gihe cya vuba.

Kubera itangazwa ry’aya makuru yaturutse kuri uyu muhanzi abantu Bose bahanze amaso uyu muhanzi Niba azakora nk’ibyo chris brown yagezeho akuzuza iyi Stade ya FNB yuzuzwa n’abantu ibihumbi 94 birenga iherereye mu mujyi wa Johannesburg muri icyo gihugu cya afurika y’epfo.

Ibi byose byabaye nyuma y’uko Travis Scott we ubwe aciye kuri Instagram ye agasobanura ko kimwe mu bitaramo bye bizazenguruka isi harimo n’icyo azakorera muri afurika y’epfo kuwa 11 ukwakira umwaka wa 2025.

Chris Brown aherutse gukora ibitaramo bibiri muri kiriya gihugu ndetse no ibyabaye iby’amateka kubera ibikorwa yahakoreye birimo kuzuza iyo nyubako n’uburyo yahataramiye aho yanagaragaye ku migozi aririmba ibyavuzweho cyane ndetse agakurirwa ingofero.

Chris Brown na Travis Scott bahagaze bate ku rubuga rwa YouTube rukurikirwa n’abantu benshi

Travis Scott akurikirwa n’abantu Miliyoni 19 kuri YouTube akaba afite indirimbo yarebwe n’abantu benshi bagera kuri miliyari imwe irenga.

Chris Brown we akurikirwa na Miliyoni 28 kuri YouTube akaba afite indirimbo nshya yise residuals imaze amezi abiri imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 42 mugihe Indirimbo afite yarebwe cyane Ari loyal yakoranye na lil Wayne na tyga imaze kurebwa na miliyari imwe hafi n’igice.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *