Trent Alexander-Arnold byamaze kwemezwa ko agomba kwerekeza muri Real Madrid umwaka uta w’imikino

 Trent Alexander-Arnold Yamaze gufata icyemezo cyo kuva muri Liverpool, kandi yasezeye ku ikipe nyuma yo gutwara igikombe cya Premier League yahisemo gusohoka muri ino kipe yaramazemo igihe kini cyane kuko yayigezemo acyiri umwana muto cyane, kuko ntayindi kipe yigeze akinira kuva yatangira gukina umupira w’amaguru  usibye Liverpool gusa.

Ibyangombwa birimo gutegurwa kugira ngo Trent yerekeze muri Real Madrid ku masezerano y’imyaka 5. Trent Alexander-Arnold yemeje ko agiye kuva muri Liverpool, yagize ati:

 “Ni cyo cyemezo kigoye kurusha ibindi byose nafashije mu buzima bwanjye”.

“Nzi ko benshi muri mwe mwibazaga impamvu ntacyo nari navuga cyangwa se bikababaza, ariko intego yanjye yari ugushyira umutima wanjye wose ku nyungu z’ikipe – dushaka gutwara igikombe cya 20 cya Premier League”.

“Iyi kipe ni yo buzima bwanjye – ni yo isi yanjye – mu gihe cy’imyaka 20. Nakuze muri Academy ya Liverpool kugeza n’ubu, urukundo n’ubufasha nabonye imbere mu ikipe no hanze yayo bizahora mu mutima wanjye iteka. Nzahora mbafitiye umwenda”.

“Ariko kandi, ntacyo nari nzi kindi mu buzima. Iki cyemezo gifitanye isano no gushaka guhangana n’indi ntera nshya, kwishyira mu buzima bushya butari busanzwe kuri njye, no kwiyongerera imbaraga haba mu mwuga no mu buzima busanzwe”.

“Natanze byose uko nshoboye kuva ku munsi wa mbere nagera muri iyi kipe, kandi nizeye ko mubona ko natanze byinshi nabashije kubasubiza muri iyi myaka”.

“Mbikuye ku mutima, nshimira buri wese – abatoza, abayobozi, abakinnyi twakinanye, abakozi ba Liverpool n’abafana badasanzwe – ku gihe cy’imyaka 20 tumaranye”.

“Nagize umugisha wo kubaho inzozi zanjye hano, kandi sinzafata nk’aho ari ibisanzwe ibihe by’agatangaza twagiranye. Urukundo mfitiye iyi kipe ntiruzigera rupfa na rimwe”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko uyu musore w’umwongereza abantu benshi bavugaga ko gusohoka muri Liverpool bigoranye dore ko ariyo kipe yamugize uwariwe bityo gusohoka ataguzwe byaba ari kibazo dore ko agiye gusohoka k’ubuntu kuko amasezerano ye ararangirana n’uyu mwaka w’imikino, bisobanuye ko ari igihombo gikomeye cyane kuba umukinnyi nkuyu asokera ubuntu nta mafaranga na macye atanzweho.

Trent Alexander-Arnold yageze muri Liverpool akiri umwana muto cyane

Trent Alexander-Arnold biteganyijwe ko azasinya imyaka 5 muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends