Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Trump Yatesheje Agaciro Amakuru y’Ibanga ku Bitero bya Amerika Yashyizwe Hanze

Trump Yatesheje Agaciro Amakuru y’Ibanga ku Bitero bya Amerika Yashyizwe Hanze

Mu butumwa bwatangajwe kuri Signal, amakuru y’ibanga yerekeye ibitero byari gutegurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaragiye hanze. Ubu butumwa bwari burimo amakuru akomeye nk’aho ibitero bizagabwa, ibikoresho bizakoreshwa, n’ingaruka zabyo. Nubwo umunyamakuru wabubonye yanze gushyira hanze ibindi bisobanuro byimbitse, yavuze ko bishobora kugira ingaruka ku mutekano wa Amerika.

Leta ya Trump yahakanye iby’ubu butumwa, ariko ikinyamakuru The Atlantic cyashyize ahagaragara amafoto (screenshots) yerekana ko abayobozi bakuru, barimo Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, Umuyobozi w’Inzego z’Ubutasi Tulsi Gabbard, na Visi Perezida J.D Vance, bari baganira kuri Signal. Uru rubuga ruvugwa ko rwiswe “Houthi PC small group” rwashinzwe na Mike Waltz, Umujyanama wa Perezida Trump mu bijyanye n’umutekano.

Mike Waltz yemeye ko ari we washinze uru rubuga, avuga ko ari we ugomba kubazwa ibyabaye. Ibi byatumye benshi basaba ko yeguzwa, kuko amakuru y’ibanga yaganiriweho hifashishijwe urubuga rutemewe, mu gihe Amerika ifite imbuga zemewe zo kuganira ku mutekano.

Trump we yavuze ko adahangayikishijwe n’icyo kibazo kuko cyagize ingaruka nke ku gikorwa cy’igitero. Yongeyeho ko Minisitiri w’Ingabo atagomba kwirukanwa kuko “nta ruhare abifitemo” kandi ko akora akazi ke neza. Yagaragaje ko hashobora kuba hari ikibazo kuri Signal, ati: “Twese dukoresha Signal, ariko rushobora kuba rufite ikibazo, tugiye kubikurikirana.”

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Signal bwatangaje ko uru rubuga rukomeza kubika ibanga bw’abarikoresha, kuko butuma ubutumwa buboneka gusa ku woherereje n’uwohererejwe. Bavuze ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ikoranabuhanga ryabo, bemeza ko Signal ari urubuga rufite umutekano.

Ibi byose byatumye haduka impaka ku mutekano w’amakuru ajyanwa kuri Signal no ku bijyanye n’uko abayobozi bakuru b’igihugu bagira amakenga ku byo baganiraho ku mbuga nk’izi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *