Mu mpera z’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa mata, niho hatangiye gusakazwa amafoto na Video by’umuhanzi Bruce melodie agaragaza ko we n’umunya Tanzania Abdul Naseeb issack uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz mu muziki bitegura gushyira hanze indirimbo nshya, bari mu bikorwa bya mbere by’uyu mushinga w’iyi ndirimbo yabo Nshya.

Uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rwa zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi w’umunyarwanda (Bruce melodie) amaze gukora azihuriyemo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda ni ukuvuga Abanyamahanga.
ku mwanya wa Mbere hari indirimbo yitwa When she is around ya Bruce melodie yakoranye n’umunya amerika Shaggy. iyi ndirimbo bayishyize hanze kuwa 27 ukwakira 2023.
Ku mwanya wa kabiri hari indirimbo yitwa Iyo foto yakoranye na Bien aime wo muri Kenya, ni iyo bashyize hanze kuwa 27 Nzeri 2024.
ku mwanya wa Gatatu hari indirimbo yitwa Beauty on fire yakoranye n’umunya Nigeria Joeboy, iyi bayishyize hanze kuwa 17 mutarama 2025.
ku mwanya wa kane hari indirimbo yakoranye n’abitwa Blaq Diamond bo muri afurika y’epfo, bakaba barayishyize hanze kuwa.
ku mwanya wa Gatanu hari indirimbo yitwa Totally crazy, Bruce melodie yayikoranye n’umunya Tanzania Harmonize bakaba barayishyize hanze kuwa 04 werurwe 2022.
ku mwanya wa gatandatu turahasanga iyitwa Sawa sawa uyu muhanzi bruce melodie yakoranye na Khaligraph jones wo muri Kenya, iyi bayishyize hanze kuwa 19 ukwakira 2021.
ku mwanya wa karindwi hari iyitwa Nyoola yahuriyemo n’umugande witwa Eddy kenzo, bakaba barayishyize hanze kuwa 22 mata 2022.
ku mwanya wa munani turahasanga iyitwa A l’aise, bruce melodie yakoranye n’uwitwa Innoss’B mu mwaka wa 2022.
Abandi bahanzi bakoranye na Bruce melodie Ni:
itsinda rya B2C bo muri Uganda
Pollaso wo muri Uganda
Bahati wo muri Kenya
Nyuma y’aba bahanzi bose bakoranye indirimbo na Bruce melodie kuri ubu hagezweho uwitwa Diamond Platnumz ndetse bivugwa ko indirimbo yabo izajya hanze mu bihe by’Icyi binakekwa ko izumvikanamo undi munyarwanda ariwe Kivumbi.

Eddy kenzo ni umwe mu banyamahanga bazamuye izina ry’umuhanzi Bruce melodie

Shaggy yazamuye urwego rwa Bruce melodie anamumenyekanisha mu mahanga
