Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Tugomba kwikosora: Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yatangaje bagomba gukosora amakosa kuri Lesotho

Tugomba kwikosora: Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yatangaje bagomba gukosora amakosa kuri Lesotho

Ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” izakira Lesotho kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa gatandatu w’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Amavubi arajwe ishinga no gukosora amakosa yakozwe mu mukino uheruka aho batsinzwe na Nigeria, kandi abakinnyi bemeza ko biteguye kwitwara neza imbere y’abafana babo bagatsinda Lesotho uko byagenda kose.

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere yavuze ko gutsindwa na Nigeria bitavuze iherezo ku nzozi zabo zo gukina Igikombe cy’Isi. Yagize ati: “Ku mukino wa Nigeria habayemo amakosa, turabizi, ariko turashaka kwikosora. Twiteguye gukina na Lesotho tukabasha gutsinda.”

Uyu mukino ni ingenzi cyane kuko u Rwanda rufite amanota arindwi mu itsinda, rukaba ruri ku mwanya wa gatatu. Lesotho iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atanu, bivuze ko gutsinda uyu mukino byatuma Amavubi asatira imyanya ya mbere, bikabongerera amahirwe yo kureba uko bakomeza guhangana South Africa ikomeje kugenda yitwara neza aho ubu ariyo iri kumwanya wa mbere n’amanota 10.

 Icyiganiro n’itangazamakuru ntago cyitabiriwe n’umutoza mukuru kubera ikibazo cy’uburwayi cyitabiriwe  na Eric Nshimiyimana, umutoza wungirije w’Amavubi, yavuze ko abakinnyi bose bafite igihunga cyiza kibongerera imbaraga. “Nta gitutu dufite, ariko dufite intego yo gutsinda. Uyu mukino ni amahirwe yacu yo gukomeza urugendo rwacu neza,” yavuze.

Gusa uyu mukino kapiteni w’amavubi ntago azawitabira kubera ikibazo cy’amakarita atamwemerera gukina uno mukino nukuvuga ko abasore barimo muhire kevin,ruboneka bazahabwa amahirwe yo kwigaragaza

FERWAFA yatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino bizaba ubuntu, kugira ngo abafana baze gushyigikira ikipe y’igihugu. Amavubi arasabwa gutsinda kugira ngo yongere icyizere cyo gukomeza guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Amavubi yizeye insizi imbere ya Lesotho

Eric Nshimiyimana yavuze ko bizeye neza gutsinda lesotho

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad, yavuze ko Abanyarwanda ntibazacikeke intege bazaze ari benshi kubashyigikira kuri Lesotho

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *